Abagaba bakuru b’ingabo z’Ibihugu bigize EAC bahuriye mu nama yiga ku mutekano wa RDC

Abagaba bakuru b’ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahuriye mu nama muri Kenya yiga ku kibazo cy’umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Aba bagaba b’ingabo barebeye hamwe icyakorwa kugira ngo ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bibonerwe igisubizo n’uburyo imitwe yitwaje intwaro irwanira muri icyo gihugu yahashywa hakagaruka amahoro.

Ibihugu bimwe bigize uyu muryango wa EAC bihafite ingabo zajyiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kubungabunga amahoro no kurinda abasivile ariko Repubulika iharanira Demokaorasi isaba ko ingabo z’u Rwanda zitaba mu ngabo zigize uyu mutwe.

Inama y’abakuru b’ingabo z’ibihugu bigize EAC ibaye nyuma y’inama z’abakuru b’ibihugu bigize EAC zagiye ziterana zishaka umwanzuro n’ibisubizo birambye ku mutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Congo bagasaba ko imitwe irwanira muri iki gice yashyira intwaro hasi hagakoreshwa inzira y’ibiganiro by’amahoro ariko mu myanzuro yagiye ifatwa nta cyagezweho kuko imyinshi itagiye ishyirwa mu bikorwa kubera ko RDC itubahirizaga ishyirwa mubikorwa ry’iyo myanzuro hakoreshejwe uburyo bw’ibiganiro.

Leta ya Congo yasabwe korohereza ingabo zigize ibihugu bya EAC zagiye kugarura amahoro muri icyo gihugu gushyira mu bikorwa ubutumwa bw’amahoro bwazijyanye ariko ntibyagera ku ntego yazo kuko intambara muri iki gice yarushijeho gukaza umurego ku ruhande rwa RDC n’imitwe yitwaje intwaro.

Abagaba bakuru b'ingabo bari mu biganiro
Abagaba bakuru b’ingabo bari mu biganiro

Iyi ntambara irangwa mu Burasirazuba bwa Congo yakuye umubare mu nini w’abaturage mu byabo ndetse ihitana ubuzima bwa benshi.

Ni kenshi byagiye bigarukwaho n’abasesenguzi mu bya Politike ko igisubizo ku kibazo cya Congo kitagomba gushakirwa mu mirwano ko ahubwo inzira y’ibiganiro yaba igisubizo mu kugarura amahoro muri iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka