Abafungiye Jenoside basabwe kubwiza ukuri imiryango yabo ku byaha bakoze

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gusoza ibihano, ko bagomba kumva no kwakira uburemere bw’ibyaha bakoze kugira ngo basubire mu muryango Nyarwanda bafite imyumvire mizima, ndetse babwize ukuri imiryango yabo ku byaha bakoze.

Basabwe kubwiza ukuri imiryango yabo ku ruhare rwabo muri Jenoside
Basabwe kubwiza ukuri imiryango yabo ku ruhare rwabo muri Jenoside

Minisitiri Dr Bizimana yabigarutseho ubwo yaganirizaga abagororwa 170 bo mu Igororero rya Nyamasheke, bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi basigaje amezi atatu ngo barangize ibihano. Baganirijwe ku nshingano zabo zo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yagize ati "Ni ngombwa kumva no kwakira uburemere bw’ibyaba mwakoze kugira ngo musubire mu muryango Nyarwanda mufite imyumvire mizima, aho muzahura n’abo mwiciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mukwiye kumenya ko mwakoze ibyaha ndengakamere, mugaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi."

Minisitiri Bizimana kandi yavuze ko buri wese agomba kwisuzuma, kureba uburemere n’ubukana bwa Jenoside yakoze, akiyemeza gutandukana n’ingengabitekerezo yayo burundu.

Yakomeje agira ati "Mukwiye kumenya ko u Rwanda rutakiri Igihugu cya Gahutu nk’uko amashyaka ya PARMEHUTU na MRND yabyigishaga. U Rwanda ni Igihugu cy’Abanyarwanda bose, kandi n’abakoze Jenoside bagomba kugira uruhare mu kurinda ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho."

Minisitiri Dr Bizimana aganiriza abagororwa bitegura gutaha
Minisitiri Dr Bizimana aganiriza abagororwa bitegura gutaha

Yunzemo ko bakwiye kubwiza imiryango yabo ukuri ku ruhare rwabo muri Jenoside, no kwiyoroshya mu mibanire n’abacitse ku icumu.

Ati "Kubabwiza ukuri bijyana no gufatanya kubaka no kurera neza abana banyu. Ukuri kurakiza, nta muntu ukizwa n’ikinyoma."

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) ruherutse gutangaza ko hamwe n’abafatanyabikorwa barwo, hari ibigo birimo kubakwa byiswe ‘Halfway Homes’, ugenekereza bishatse kuvuga ngo ‘Hafi kugera mu rugo’, bizajya binyurwamo mu gihe gito n’abarangije igifungo, mbere y’uko imiryango yabo ibakira ndetse bikazagabanya ihungabana ku barokotse Jenoside.

RCS n’abafatanyabikorwa bayo bavuga ko uretse gutegura abarangiza ibihano mu magororero kwakirwa neza mu muryango nyarwanda, hari n’ubumenyi barimo gusohokana bakuye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bwabafasha guhita biyubaka, abaturage bazababona bakaba bashobora kubakira nk’abakozi bashoboye akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka