Abafundi bishimiye gusubukura akazi ariko bagakaza ingamba zo kwirinda

Mu gihe kuva kuri uyu wa Mbere abantu batangiye kuva mu ngo bakajya mu mirimo yatoranyijwe kuba yakomeza gukorwa, abafundi bavuga ko bagiye kongera gukora ku mafaranga kuko kuri bo “iyo umwiko wanduye amafaranga aba yabonetse”.

Ntakiyimana yaraye akoresheje igare rye ngo azindukire ku kazi
Ntakiyimana yaraye akoresheje igare rye ngo azindukire ku kazi

Ibi ni ibitangazwa na Ntakiyimana, waganiriye na Kigali Today aho ku mugoroba wo ku Cyumweru yamusanze ahitwa mu Cyakabiri mu Karere ka Muhanga, yagiye gukoresha igare rye ngo azinduke ajya ku kazi, kuko we afite aho akora mu bikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri.

Uwo mugabo avuga ko yari amaze iminsi yicira isazi mu jisho, abana bakamusonzana none ngo icyizere kiragarutse ari yo mpamvu yakoresheje igare rye.

Ati “Kubera ikibazo cy’icyorezo cya Coronavurus, gahunda yari Guma mu rugo. Ubwo rero amagare atakoreshwaga yari yarangriitse, bibaye ngombwa rero ko negura akagare kanjye ngo nkazane bagakore, kuko ejo nzajya ku kiraka cyo kubaka amashuri, ababishinzwe batubwiye ko ibikoresho byageze ku kibanza”.

Ati “Kuba badufunguriye mbyakiriye neza cyane kimwe n’abandi baturage, abana na bo ubu barishimye kuko nyuma y’iminsi 15 nzahembwa. Ubundi tuvuga ko iyo umwiko wanduye amafaranga aba yabonetse n’icyo kurya kikaboneka, kuko ujya no kuri butike bakagukopa akawunga batazuyaje”.

Akomeza avuga ko iminsi yari ibaye myinshi nta kujya gushaka imibereho bityo ko batari babayeho neza.

Ati “Ubwo nimpembwa nzahaha bityo n’abana babone ibyo kurya bihagije, cyane ko nkatwe abafundi turya ari uko twakoze, ikibazo cy’ibiribwa rero cyari cyadukomereye. Turashimira cyane Leta yacu rero yashishoje ikatwemerera gusubira mu kanzi”.

Ntakiyimana ariko avuga ko nubwo imirimo itangiye azakomeza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, cyane ko yavugaga ko namara gukoresha igare ajya kugura n’agapfukamunwa.

Uwitwa Makamba na we ukora umurimo wo gusudira, akaba yari yaje aho yakoreraga kureba uko ibikoresho bye bimeze, avuga ko icyemezo cyafashwe cyamushimishije cyane.

Ati “Ubusanzwe nazindukaga buri munsi njya ku kazi, ngakora ngahahira urugo, none Guma mu rugo yari yanteye ubukene kuko ntari nkibasha guhahira abana barindwi mfite. Ndashimira cyane rero Perezida wa Repuburika wafashe iki cyemezo, nkaba niyemeje gukora kandi nirinda icyorezo, ubu ngiye kujya nihahira aho gufashwa nk’uko byari bimaze iminsi”.

Nubwo hari zimwe mu ngamba zo kwirinda Coronavirus zorohejwe, abaturage barasabwa gukomeza kwirinda icyo cyorezo, badasuhuzanya bahana ibiganza, bambara udupfukamunwa buri uko basohotse, bakaraba intoki kenshi ndetse banahana intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka