Abafundi barishimira uruhare rwabo mu myaka irindwi ishize mu kubaka u Rwanda
Abakora ibyerekeranye n’ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori bibumbiye muri sendika yitwa STECOMA (Syndicat des Travailleurs des Entreprises de Construction, Menuserie et Artisanat) bishimira ko mu myaka irindwi ishize hari uruhare bagize mu byo Igihugu cyagezeho, ku bufatanye n’inzego zitandukanye z’imiyoborere y’Igihugu, ndetse by’umwihariko bakishimira ko bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye Abanyarwanda.

Ibi babigarutseho muri Kongere Isanzwe ya gatatu ya STECOMA yabaye tariki 03 Ukwakira 2024 i Kigali, ikaba yari iteraniyemo abanyamuryango bahagarariye abandi baturutse hirya no hino mu Gihugu.
Muri iyo Kongere, bagaragaje bimwe mu byagezweho mu myaka irindwi ishize, ndetse bagaragaza n’ibindi byinshi bateganya kugeraho mu myaka iri imbere.
Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, Evariste Habyarimana, avuga ko mu myaka irindwi ishize bakoze isuzuma ry’abakozi babo kugira ngo bagire impamyabushobozi zibemerera gukora no guhangana ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Twabashije no kwegera inzego zo hasi, abanyamuryango bacu tubashyira mu makoperative, kugira ngo babashe kwishyira hamwe tubafashe gushaka imirimo. Twagize n’uruhare mu mibereho myiza y’abaturage dufatanya na Leta mu kubaka amashuri, kubakira abatishoboye, kubaka ibiraro, n’indi miganda itandukanye, kugira ngo abanyamuryango bacu bagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Mukasine Florentine na we uri mu bayobozi ba STECOMA avuga ko mu bindi bagezeho bishimira harimo imikoranire n’inzego zitandukanye.

Ati “Ubu hari Uturere dutandukanye mu Rwanda twasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire, ibyo bikadufasha mu mirimo itangwa hirya no hino mu Gihugu, hari kubaka amashuri, kubaka inzu z’abatishoboye, n’indi mirimo itandukanye ikorwa n’abanyamuryango bacu. Icyo gihe iyo dufitanye amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye, biratworohera kugera ku nzego tukuzuzanya kugira ngo twese dutere imbere kandi dukomeze kubaka Igihugu cyacu.”
Mukasine avuga ko akazi k’ubwubatsi hari aho usanga abantu bagakora mu kajagari, bagahura n’ingaruka bitandukanye n’umuntu uba muri STECOMA w’umunyamuryango kuko we aba azi ibyo agomba gukora byamubyarira inyungu, ndetse n’ibyo atagomba gukora kuko byamushyira mu gihombo.
Ati “Tugenda tubona n’abanyamuryango bashya baza kubera ibibazo bagize, tukabafasha mu bigendanye n’amategeko.”
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa STECOMA, Fikiri Epaphrodite, avuga ko muri iyi myaka irindwi ishize batangije gahunda y’igikorwa cyo gusuzuma ubushobozi bw’abanyamuryango babo, ibyo bita ‘Recognition of peer learning program’ bagasuzuma ibyo abanyamuryango bazi gukora bigiye ku murimo batanyuze mu mashuri asanzwe, hanyuma bagahabwa seritifika igaragaza ibyo bazi gukora.

Mbere y’imyaka irindwi ishize, ngo bari bafite abanyamuryango 150 gusa bahawe seritifika muri 2015, ariko ubu bamaze guha seritifika abasaga ibihumbi 38.
Muri STECOMA kandi, abagore na bo ntibirengagizwa. Akayezu Laurence Marie avuga ko STECOMA ifasha abagore mu kubereka agaciro n’uburenganzira bwabo. Ati “Bituma mu rugo mu buryo bw’imibanire n’abo mu muryango we bigenda neza n’ubukungu bwabo bugatera imbere ndetse n’imibereho ikaba myiza kuko umugore na we akora akagira icyo yinjiza mu rugo.”

Mulindahabi Paulin, umunyamuryango wa STECOMA mu Karere ka Nyamasheke, avuga ku kamaro ka STECOMA, yagize ati “Iyo hatabaho STECOMA ngo idukangurire uburyo bwiza bwo gukora umurimo mwiza mu bwubatsi, ubungubu tuba tugenda twubaka mu kajagari ahantu hatemewe duhangana na Leta. Ariko STECOMA yadufashije kujijuka, tumenya uburyo bwiza bwo gukora imirimo inoze, kandi tukayikora duhuje na Leta tuvuga rumwe. Kuba rero tuvuga rumwe n’ubuyobozi bwacu, tukajya inama, tukubaka ahemewe kandi hafitiwe ibyangombwa, biradushimisha.”

Nshimiyumukiza Deo, umugenzuzi mukuru wa STECOMA akanayobora STECOMA mu Karere ka Kicukiro, ahamagarira n’abandi bafundi kuyizamo kuko kuyibamo bifite akamaro kanini.
Ati “Numva byabera byiza buri mufundi wese kuko ubuvugizi arabubona, akabona amahugurwa, agahabwa impamyabushobozi y’ibyo akora, kandi agakora akazi kanoze. Hari abafundi baba batarabyigiye mu ishuri ahubwo barabyigiye mu kazi. Bene uwo hari igihe ajya gusaba akazi ariko ntibakamuhe kubera ko nta kintu agaragaza cyerekana ko ashoboye gukora ako kazi. Twebwe rero muri STECOMA dufite uburyo dukorana n’inzego za Leta tugaha abantu seritifika zemewe bigatuma umunyamuryango uyifite adashobora kubura akazi.”
Nshimiyumukiza avuga ku byo bishimira byagezweho mu myaka irindwi ishize, yagize ati “Mbere wakoraga nta masezerano y’akazi (kontaro) ufite, nta bwishingizi ufite, ku kazi umukoresha akakwirukana uko yishakiye, nta buvugizi bundi ushobora kubona, niba umuntu akwambuye, niba ukomerekeye ku kazi ukagenda nta mperekeza, ariko ubungubu muri sendika ntushobora gukomerekera ku kazi ngo utahe bataguhaye imperekeza, ntushobora gukora udafite kontaro, urumva ko kuba uri muri sendika ari ibintu byiza.”

Evariste Habyarimana, Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, avuga ko muri 2017 bari bafite abanyamuryango ibihumbi 20, ubu nyuma y’imyaka irindwi bakaba bageze ku banyamuryango basaga ibihumbi 78.
Habyarimana avuga ko muri iyo myaka STECOMA yarushijeho kubaka umubano n’andi masendika mpuzamahanga, aho bari mu muryango uhuza amasendika y’abubatsi ku Isi witwa ‘Building and Wood Workers’ International – BWI’, bityo bikabafasha gutsura umubano n’amasendika y’abubatsi yo mu bindi bihugu, n’imiryango mpuzamahanga nka FNV Mondial na Enabel.
Iyo miryango ifasha STECOMA mu guhugura abanyamuryango no kubongerera ubushobozi kugira ngo bashobore guhatana ku isoko ry’umurimo.

Mu mikoranire na Leta kandi, STECOMA yagize uruhare mu gushyiraho amategeko agenga umurimo no mu gushyiraho itegeko rigenga amasoko ya Leta, bafatanyije n’urugaga rw’amasendika y’abakozi, ibi bikaba biri mu ntego yo kurengera abakozi mu bijyanye n’imihemberwe ndetse bakaba bakomeje n’ubuvugizi kugira ngo abakozi bashobore guteganyirizwa, bashobore kugira ubwishingizi n’amasezerano y’akazi (Kontaro).
Mu bindi bishimira byagezweho ni uko ubu bafitanye amasezerano n’ibigo bikomeye by’ubwubatsi mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere umurimo.

Sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 2009, kuri ubu ikaba ifite abanyamuryango basaga 78,300 mu Gihugu hose.
Ubuyobozi bwa STECOMA buvuga ko mu ngamba bafite mu myaka iri imbere harimo kongera ubushobozi bw’abanyamuryango ku buryo urwego rw’ubwubatsi ruzaba ari urwego rufite akamaro, buri wese yifuza kurujyamo, dore ko ari urwego ruri ku mwanya wa gatatu mu nzego zitanga imirimo mu Rwanda, ibi bikajyana no kuba u Rwanda rugenda rwongera ibikorwa remezo by’ubwubatsi.





Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|