Abafite uburwayi bwo mu mutwe bifuza kudahabwa akato mu kazi

Abafite uburwayi bwo mu mutwe bagaragaza ko bakorerwa akato mu kazi aho rimwe na rimwe bahagarikwa ndetse bakirukanwa nta mperekeza mu gihe bagaragaje ubwo burwayi cyangwa ibimenyetso bwabyo.

Ntakirutimana Theoneste uvuga ko yakorewe ibikorwa by'akato mu kazi kubera uburwayi bwo mu mutwe yagize
Ntakirutimana Theoneste uvuga ko yakorewe ibikorwa by’akato mu kazi kubera uburwayi bwo mu mutwe yagize

Ntakirutimana Theoneste wigishaga isomo rya Biology na Chemistry mu GS Nyakiriba yahagaritswe mu kazi mu mwaka wa 2020.

Ntakirutimana asobanura ko yamaze imyaka myinshi yigisha abana kandi batsinda neza ndetse bakabikora igihe yari yagize uburwayi. Ati: “Natangiye kwigisha mu mwaka wa 2008, mpagarikwa muri 2020 nyuma yo kugira uburwanyi mara ibyumweru bibiri ntaza kwigisha. Icyo gihe ndwaye umuntu dukorana yabitse imashini nakoreshaga aho ngarukiye mu kazi bambwira ko yabuze bampagarika bavuga ko naburishije imashini y’akazi kuko uwo mugenzi wanjye yavugaga ko ntayo namuhaye ariko nyuma aza kuyitanga baramaze kumpagarika. Rero icyo si cyo cyatumye mpagarikwa kuko bajyaga bavuga ko ntashoboye kwigisha kubera uburwayi bwo mu mutwe icyo gihe bahita babyuririraho”.

Ntakirutimana avuga ko muri iyo myaka yamaze yigisha nta narimwe yari yarigeze afatwa n’uburwayi igihe kirekire, ku buryo yari bwirukanwe muri ubwo buryo.

Avuga ko bibabaje kuko atakibashije gutunga umuryango we kandi akaba atarasobanukiwe aho yarega ngo uburenganzira bwe bwubahirizwe.

Ati: “Hari mu bihe by’icyorezo Covid 19 narareze ngera ku rwego rw’Akarere bakomezaga bambwira ko ikibazo mfite ari uburwayi bwo mu mutwe ko ndamutse nsubiye kwigisha nahohotera abanyeshuri. Ntabwo narinzi ahandi narega naratuje nyine ndabyihorera”.

Ntakirutimana Atanga ubutumwa kuri sosiyete Nyarwanda ko iyo umuntu agize uburwayi bwo mu mutwe agafata imiti neza, biba bishoboka cyane ko yakoroherwa cyangwa agakira burundu akaba yasubira mu nshingano ze.

Ati: “Iyo umuntu akurikiranywe neza agahabwa imiti yakira neza cyangwa akoroherwa. Abantu bakwiye gufata abantu bagize uburwayi bwo mu mutwe nk’abandi, kugira ngo mu gihe boroherwe cyangwa bakize babashe gusubira mu buzima busanzwe nk’abandi kandi bakagaragaza umuhate w’ibyo bashoboye gukora”.

Ni mugihe Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta ivuga ko ahanini kuba batagana inzego zibishinzwe ngo zibafashe biterwa no kuba badasobanukiwe amategeko abarengera bityo, ikabasaba kujya bihutira kumenyesha uru rwego n’abandi babafasha.

Niyigena Olive, ushinzwe imicungire y'abakozi n'iyubahirizwa ry'amategeko mu nzego za Leta muri Komisiyo y'Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta.
Niyigena Olive, ushinzwe imicungire y’abakozi n’iyubahirizwa ry’amategeko mu nzego za Leta muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta.

Niyitegeka Olive, umukozi mu ishami rishinzwe imicungire y’abakozi n’iyubahirizwa ry’amategeko mu nzego za Leta, muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta yagaragaje ko izo mbogamizi abakozi bahura nazo bakwiye kujya bazimenyesha uru rwego kugira ngo rubikurikirane.

Niyitegeka avuga ko itegeko riteganya ikiruhuko cy’uburwayi muri rusange, aho umuntu urwaye ashobora guhabwa n’umukoresha we ikiruhuko kigufi cyangwa kirekire ashingiye mpamvu zemejwe na muganga.

Akomeza agira ati: “mu gihe umuntu ahagaritswe bitewe n’urwego akoramo, hari uburyo ajurira Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, aho muri sitati rusange ingenga abakozi ba Leta na sitati yihariye igenga abarimu, umukozi ajurira Komisiyo ku rwego rwa nyuma. Iyo bitugezeho dusesengura dosiye ye twasanga hari ibitarubahirijwe tugasaba umukoresha kubyubahiriza”.

Niyitegeka avuga ko hari ikibazo cy’abagira uburwayi bwo mu mutwe ntibajye kwa muganga. Ati: “Akenshi ntibaba bagaragaza ko bafite uburwayi runaka, ugasanga yarwaye ariko ntagaragaze ibyangombwa bya muganga ahubwo akagaruka nyuma y’igihe runaka akumva ko yahohotewe, ariko akaba atagaragaza icyo yashingiraho arenganurwa ariko iyo bigaragara ko umukozi yafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa ariko bikagaragara ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, icyo gihe dusaba umukoresha kumuvuza yaba atagifite ubushobozi bitewe n’inyandiko ya muganga akaba aribwo ahagarikwa ariko agahabwa ibyo yemererwa n’amategeko byose nk’umukozi wa leta”.

Niyitegeka ukora muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, avuga ko hari igihe cyateganyijwe cyo kujurira kuko hari ubwo watinda ugasanga wararengeje ibihe biteganywa n’itegeko, ati "Iyo twakiriye ubujurire bwawe tugusubiza ko utubahirije ibihe hanyuma ukaba ushobora gutanga ikirego mu rukiko akaba ari rwo ruzafata umwanzuro ku cyemezo wafatiwe n’umukoresha wawe".

Sititi rusange igenga abakozi ba leta yo ku wa 08/10/2020, Ingingo ya 29 ivuga ko ikiruhuko kigufi cy’uburwayi, umuyobozi wo ku rwego rwa mbere aha umukozi wa Leta ikiruhuko kigufi cy’uburwayi kitarengeje ukwezi kumwe (1) kubera impamvu z’uburwayi zemejwe na muganga wemewe na Leta.

Naho ingingo ya 30 y’iryo tegeko ikavuga ko ikiruhuko kirekire cy’uburwayi umuyobozi w’urwego aha umukozi wa Leta ikiruhuko kirengeje ukwezi kumwe (1) ariko kitarenze amezi atandatu (6), ashingiye ku mwanzuro w’akanama k’abaganga nibura batatu (3) gasesengura raporo ya muganga wamuvuye igaragaza ko uwo mukozi adashoboye gukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka