Abafite uburwayi bwo mu mutwe bifuza ko bafatwa nk’abandi bantu

Akenshi abafite uburwayi bwo mu mutwe, muri sosiyete bafatwa nkaho ntacyo bamaze ndetse ko na bo ubwabo ntacyo bakwimarira aho usanga uworohewe yirukanwa mu kazi akabuzwa uburenganzira bumwe na bumwe akwiye, bakifuza ko bajya bafatwa nk’abandi bantu.

Ni ibiganiro byitabiriwe n'inzego zitandukanye
Ni ibiganiro byitabiriwe n’inzego zitandukanye

Ibyo ni ibyagarutsweho ku ya 07 Ukwakira 2021, ubwo mu Karere ka Gasabo hari hateraniye imiryango n’inzego zitandukanye, bavuga ku bukangurambaga n’ubuvugizi bugamije gushaka ibisubizo by’ibibazo abafite uburwayi bwo mu mutwe bahura nabyo.

Utarashatse kwivuga amazina ye agahabwa irya Odeth, avuga ko yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe ubwo yari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ariko akomeza kugerageza gusa aza guhagarika ishuri ubwo yari agiye gusoza umwaka wa mbere wa kaminuza.

Yaje kwihugura mu bijyanye no gukora muri Hoteli

Ahohoterwa bwa mbere bitewe n’uburwayi avuga ko yari arimo kwakira abantu bari baje mu nama, aza guhangayika kubera akazi kenshi (Stress) amena isosi/isupu ku bantu maze bamujyana kwa muganga, nyuma yo koroherwa agaruka mu kazi, baje guperereza basanga afata imiti ihabwa abafite uburwayi bwo mu mutwe maze baramuhagarika.

Nyuma yaho yaje kongera kubona akazi kuri Hotel yo mu Karere ka Gatsibo atashatse gutangaza izina, hashize igihe aza kugira ikibazo na none maze atangira kujya mu bakiriya kubavugisha, gusangira na bo kandi bitemewe maze nyuma babona ko afite ikibazo ajyanwa kwa muganga.

Ati “Icyo gihe maze koroherwa ushinzwe abakozi (Human Resource) yampamagaye mu biro ambuza kwambara umwenda w’akazi kuko akanjye kahagaze. Mubajije ambwira ko ntakwiye kuburana ahubwo ambwira ko niba hari icyo mburana ku bijyanye n’amafaranga ye, ko namubwira maze bakampa asigaye ngataha.

Yongeraho ko abagore bafite uburwayi bwo mu mutwe bafite ikindi kibazo gikomeye bahura nacyo, kigira n’ingaruka ku babakomokaho.
Ati “Twe abagore iyo turwaye imibiri yacu yifuza abagabo. Nkanjye iyo narwaye mba nshaka gukora imibonano mpuzabitsina cyane bityo nkajya kumwishakira, iyo maze koroherwa nsanga ntwite abanteye inda bakanyihakana”.

Odeth afite abana babiri, umukuru afite imyaka icyenda bose bakaba baba mu miryango we akabafasha batari kumwe.

Nkurunziza Aimable ufite imyaka 47, uvuka mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko avuka mu muryango ufite ubutunzi bwinshi ariko nta na hamwe agira uburenganzira cyangwa se umwitaho kuko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “Mfite ikarita y’ubumuga y’uburwayi bwa diyabete n’uburwayi bwo mu mutwe navukanye, ndetse mu muryango wacu harimo abantu benshi bafite ubwo bumuga nko kwa data wacu, masenge n’abandi. Bamwe barapfuye ariko abasigaye nta numwe unyitayeho kuko bangize igicibwa. Bitangira bavuga ko ndi ikinyendaro kandi nasaze, kuko nari naravutse ku wundi mugore”.

Umutesi Rose umuyobozi, wa NOUSPR UBUNTU
Umutesi Rose umuyobozi, wa NOUSPR UBUNTU

Yongeraho ko yagize ubuzima bubi cyane muri ubwo burwayi ati “mbere y’uko mbona imiti inyorohereza, natwikaga ibintu, nkarwana cyangwa nkakora ikosa kandi ritanturutseho bakamfunga, bakanzirikira ku kibambasi igihe nabananiye, rimwe na rimwe nkaniyangiriza kugeza ubwo nasigaye nta mwenda n’umwe mfite. Aho ngereye indera ubu singifungwa”.

Ashimira inzego z’umutekano (Polisi y’u Rwanda) kuko ari zo zamufashije ku mugeza kwa muganga bakamwitaho.

Yongeraho ko yifuza guhindurirwa ikiciro ku buryo yagirwa umugenerwabikorwa wa Leta kugira ngo afashwe, gusa akababazwa nuko hari umutungo w’iwabo wakabaye umufasha ariko ntawe afite umutiza imbaraga ngo ahabwe uburenganzira bwe.

Bose uko baganiriye na Kigali Today bahuriza hamwe ku gusaba Abanyarwanda muri rusange kumva ko ufite uburwayi bwo mu mutwe ari umuntu nk’undi kandi ushoboye.

Basaba kandi koroherezwa mu miti bahabwa kuko rimwe na rimwe ntibabasha kubona aho bakura ayo mafaranga, akenshi ngo birukanwa mu kazi iyo barwaye.

Bihamywa na Odeth uvuga ko azi kwizigamira “iyo norohewe nkabasha gukorera ibihumbi bitanu nizigama 2,500 andi nkayakoresha, cyane ko mfite abana ngomba kwitaho no kwiyishyurira imiti i Ndera. Mba mu kimina no muri Ejo heza bivuze ngo ndashoboye”.

Umuyobozi w’abafite uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda (NOUSPR UBUMUNTU), Umutesi Rose, avuga ko hatumiwe inzego zitandukanye kugira ngo herekanwe ubushakashatsi bwakozwe bujyanye n’uburwayi bwo mu mutwe, aho rimwe na rimwe buvamo kwiyahura.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’ukwezi kumwe, Akarere ka Nyanza basanze gafite abarwayi 500 kandi bose bafata imiti.

Yemeza ko hari abarwayi benshi bahagaritswe mu kazi kabo harimo abahoze ari abarimu, abakora mu icungamutungo, Polisi ndetse n’abamburwa uburenganzira bwabo ku mitungo.

Umutesi avuga ko ahanini ibibazo umuntu ahura nabyo yabiburiye ibisubizo, bishobora kugira uruhare mu kugira uburwayi bwo mu mutwe, bityo agasaba buri wese kumva ko kubugira bidasobanuye ko udashoboye cyangwa se wasaze, aho bamwe babita ko barangiye cyangwa bayayutse.

NOUSPR UBUMUNTU isaba Leta gushyiraho uburyo bwarengera uwahungabanyijwe kugira ngo agirirwe urukundo, ahumurizwe kuko ari byo aba akeneye nk’Umunyarwanda wese.

Umutesi ashimira Leta uruhare igira mu gufasha abantu bafata imiti ati “Leta yagize neza kuva mu gihe cya Covid 19 ubwo twari muri guma mu rugo, ingendo zitoroshye, yashyizeho uburyo bwo korohereza ufata imiti mu bigo nderabuzima”.

Aimable Nkurunziza
Aimable Nkurunziza

Yongeraho ko hakiri icyuho kandi gikwiye kuvaho, aho ibitaro bifasha abo bantu bikiri bike mu gihugu.

Ati “Dufite ibitaro bya Ndera ndetse n’ibiri i Butare. Ikindi kandi usanga umurwayi ahabwa imiti ariko nta muganga ahura nawe ngo amukurikirane amenye urwego agezeho, niba yamuhindurira ubwoko bw’imiti, mbese ari ugufata imiti ariko nta muganga”.

Asoza akomoza ku bantu bakunze kugaragara ku mihanda rimwe na rimwe bafite abana bamwe bita abasazi, ko igihe kigeze iyo myumvire ikavaho ndetse ko bikwiye ko hashyirwa imbaraga mu kubaka ubushobozi bwo kubafasha.

Yongeraho ko barimo guhugura abantu biswe ‘Patience Experts’, bazashyirwa mu mirenge bagira uwo babona bagahita bahamagara akajyanwa kwa muganga.

Asaba Abanyarwanda muri rusange ko mu gihe hari uvuye kwa muganga yorohewe, badakwiye kumuha akato kuko bimusubiza inyuma, kandi ko ikinini cyangwa urushinge bitavura byonyine ahubwo urukundo mu muryango ruvura kurusha ibyo byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka