Abafite ubumuga ni abantu nk’abandi ntibakwiye guhohoterwa - Visi Meya Murekatete

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko kugira ubumuga bidakwiye gutuma umuntu yamburwa uburenganzira cyangwa ngo ahohoterwe abandi barebera.

Abakangurambaga mu kurinda abafite ubumuga ihohoterwa bavuga ko abafite ubumuga bagihohoterwa cyane ku kubona imirimo
Abakangurambaga mu kurinda abafite ubumuga ihohoterwa bavuga ko abafite ubumuga bagihohoterwa cyane ku kubona imirimo

Abitangaje mu gihe bamwe mu bafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bagihohoterwa mu miryango bavukamo ndetse no mu muryango nyarwanda muri rusange.

Nyiranzabahimana Florentine atuye mu Mudugudu wa Mashaka, Akagari ka Rutare, Umurenge wa Rwempasha muri Nyagatare.

Afite ubumuga bw’ingingo. Avuga ko abagore n’abakobwa bafite ubumuga bakunze guhura n’ihohoterwa ryo kwimwa imitungo mu miryango bakomokamo ndetse ngo no kubona akazi biragorana.

Ati “Nitanzeho urugero iwacu banyimye umutungo abandi barawuhabwa ngo ntacyo maze nta n’icyo nzawukoresha. N’ubu kubyakira byarananiye kubera kunyambura agaciro gutyo kandi atari jye watumye mera uko ndi uku.”

Akomeza agira ati “Ahandi njya mbona ihohoterwa ni mu mitangire y’akazi, dukunze kukimwa kubera ko ngo tudashoboye nyamara mu mutwe ubwonko bukora neza ndetse unashoboye kuba wakora.”

Anisie Byukusenge, umukorerabushake w’umuryango VSO avuga ko ku bufatanye n’umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga (UNABU) guhera muri Nzeri umwaka wa 2019 bahuguye abakangurambaga 20 mu Murenge wa Rwempasha kugira ngo bafashe abaturage kumenya uburenganzira bw’abafite ubumuga by’umwihariko abagore n’abakobwa no kubarinda ihohoterwa.

Avuga ko aba bakangurambaga na bo ubu bamaze amezi 6 bahugura mu matsinda abaturage muri rusange kurinda abafite ubumuga ihohoterwa. Avuga ko bifuza ko abafite ubumuga ubwabo bivugira ibibazo bafite ndetse bagaharanira n’uburenganzira bwabo.

Ati “Kuba umuntu yahaguruka akivugira ati iki kintu kirangoye, wimbwira utya, ndi uyu, sindi ikimuga, mfite ubumuga kandi ndi umuntu, niba umuntu aguhohoteye hagarara umubwire uti oya, kubera ko tutagera hose, tuba dushaka ko wa muntu agira uruhare mu kudahohoterwa.”

Akomeza avuga ko bifuza ko umuryango uba uw’amahoro, umwana ufite ubumuga ntahohoterwe kuko iyo bibaye yiyambura agaciro.

Ikindi ngo bifuza ko umuryango wubaha abafite ubumuga ukabaha uburenganzira bwabo ariko n’abafite ubumuga bagaharanira uburenganzira bwabo.

Murekatete Juliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko ubukangurambaga bwo kurinda abafite ubumuga muri rusange ihohoterwa bukomeje mu baturage.

Avuga ko umuntu ufite ubumuga afite uburenganzira n’agaciro nk’ak’undi muntu bityo ko adakwiye guhohoterwa abandi barebera.

Agira ati “Kuba umuntu afite ubumuga ntibikwiye kuba intandaro yo guhohoterwa, ntibyakabaye intandaro yo kuba umwana yafatwa ku ngufu ntatabarwe, ubukangurambaga burakomeje dufatanyije n’abo bafatanyabikorwa twiteguye umusaruro.”

Ihohoterwa abafite ubumuga mu Murenge wa Rwempasha bavuga ko bagihura na ryo by’umwihariko abakobwa n’abagore ngo ni uguhezwa mu mashuri no mu mirimo, kudafashwa kubera umwihariko w’imiterere y’ubumuga bafite igihe bagiye ahahurira abantu benshi, kuba hari abafungiranwa mu nzu ndetse n’imvugo zibambura agaciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka