Abafite ubumuga bwo mu mutwe bategereje itegeko ribarengera
Imiryango yita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe iratangaza ko yizeye ko itegeko rirengera abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, rizabafasha kubona uburenganzira bamburwa kandi abo bigaragayeho ko bariteshutseho rikaba ryabahana.
Umuyobozi w’umuryango wita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe (NOUSPR-UBUMUNTU) mu Rwanda no muri Afurika, Umutesi Rose, avuga ko abafite uburwayi bwo mu mutwe usanga batitabwaho uko bikwiye ari na yo mpamvu basabye ko hashyirwaho itegeko ribarengera.

Abafite ubumuga bwo mu mutwe bibumbiye mu muryango (NOUSPR-UBUMUNTU) bagaragaza ko bagihohoterwa bikabije mu miryango, ndetse batakira ubuyobozi ntibwihutire gukemura ibibazo byabo, cyangwa byakwigwaho ugasanga bititaweho kuko biba byitwa iby’abasazi.
Batanga ingero ko usanga nko ku mirimo yo mu ngo, hari umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga akora imirimo ivunanye kurusha abana bazima, nyamara ari we wakarenganuwe, bigatuma bwa bumuga afite bwiyongera.
Kuri ibyo hiyongeraho ihezwa no guhishirwa mu ngo, kudahabwa ubuvuzi no kutagira uburenganzira ku mitungo, kudahabwa uburezi no kutagira uruhare mu gutanga ibitekerezo.
Umutesi avuga ko usanga abafite uburwayi bwo mu mutwe babayeho nabi kandi yenda bafite imitungo basigiwe n’imiryango yabo cyangwa bafite ubwabo ariko bakaba badafite uburenganzira bwo kuyifashisha mu mibereho yabo kubera ubwo burwayi.
Umutesi avuga ko hari ibibazo bibarirwa muri 20 byagejejwe ku muryango ayobora, ko hari abarenganywa mu kugira uburenganzira ku mitungo yabo, ikiharirwa n’abagize imiryango yabo, bo bagakomeza kwitwa abasazi.
Agira ati “Nk’ubu mfite abantu bagera muri 20 bangejejeho ibibazo by’imitungo babayeho nabi kuko batemerewe kugira uruhare ku mitungo yabo, usanga abasigaye mu miryango yabo babashyira ku ruhande bitwaje ko ari abasazi batemerewe kugira icyo bakora cyangwa bavuga. Itegeko nirimara gusohoka rizagena uburyo bene abo barenganurwa”.
Avuga ko byaba byiza umuryango Nyarwanda ari wo ufashe iya mbere mu kugaragaza ibibazo by’abafite ubumuga bwo mu mutwe, mbere y’uko bikurikiranwa n’amategeko kuko iyo amakuru amaze kumenyekana n’ubuvugizi burakorwa biturutse ku bushake bw’Abanyarwanda.

Agira ati “Niba uturanye n’umuntu akaba afite umuntu ufungiranye mu cyumba, ntutange amakuru iyi Leta izabimenya ryari? Imiti dukeneye ntihagije, muganga arandika umuti ugasanga ntawuri ku kigo nderabuzima, bati jya kuwugura, azawugura iki niba nta kazi afite kamuhemba ko atanabasha kubona ibyo arya bihagije?”
Umutesi avuga ko hari abafite ubumuga bwo mu mutwe barenganywa kuko badafite ubushobozi bwo kwisobanura mu nzego z’umutekano, kwirukanwa mu kazi no guteshwa agaciro kuko ntawe bafite ubasobanura iyo uburwayi bwabo bwabuze ubukurikirana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|