Abafite ubumuga bwo mu mutwe barasaba guhabwa ubuvuzi bwuzuye

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), buratangaza ko harimo kwigwa uko abavukana ubumuga bwo mu mutwe bajya bahabwa ubuvuzi bwuzuye nk’uko baba babyandikiwe n’abaganga.

Ubahangayikishijwe no kuba abafite ubumuga badahabwa ubuvuzi bwuzuye
Ubahangayikishijwe no kuba abafite ubumuga badahabwa ubuvuzi bwuzuye

Si kenshi usanga abantu bafite ubumuga bafite amikoro abashoboza kwihaza mu buvuzi bwabo, kubera ko akenshi buba ari ubuvuzi bwihariye kandi bunahenze ku buryo atari buri wese ushobora kwishyura nta bufasha ahawe.

Nubwo bimeze bityo ariko, ku rundi ruhande usanga Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), hari ibijyanye n’ubuvuzi bw’abafite ubumuga batemera ko byakwishyurwa na mituweri bitewe n’uko bihenze, bigatuma abakeneye ubwo buvuzi batabuhabwa nkuko bikwiye.

Bimwe mubyo abafite ubumuga badashobora kubonera kuri mituweri harimo Insimburangingo, Inkoni yera, ndetse n’ubuvuzi ku bana bavukana ubumuga bwo mu mutwe kuko bagenerwa Seyanse 40 gusa ku mwaka mu gihe hari igihe bashobora kwandikirwa na muganga ishuro zirenze izo, bigatuma badahabwa ubuvuzi nkuko bikwiye, gusa ngo RSSB iramutse yemeye ko byishyurwa kuri mituweri byafasha bamwe mu bafite ubumuga gusubira mu buzima busanzwe.

Ubwo kuwa mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga, hitegurwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihizwa buri mwaka tariki 03 Ukuboza, Mu kiganiro n’itangazamakuru umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD Emmanuel Ndayisaba yavuze ko hari kwigwa uburyo ibibazo bigaragara mu buvuzi bw’abafite ubumuga by’umwihariko abana bavukana ubumuga bwo mu mutwe ndetse n’abakenera insimburangingo byacyemuka.

Yagize ati “Wenda nk’urugero bagena inshuro umuntu ashobora kugororwa, kandi ibibazo baba bagize ntibiba bisa, ntibiba binangana, n’umubiri w’umuntu ntabwo wakira ibintu kimwe, umwe ashobora gukirira inshuro 20, undi agakenera 30, icyo nacyo mubyo dushaka ko kizacyemuka nacyo kirimo, kuko ubundi muganga niwe ugena ngo umuntu azakirira igihe iki ni iki.”

Akomeza agira ati “Icyo ngicyo turashaka ko kizahinduka kugira ngo umuntu avurwe akire, nibamara kwemeza ko serivisi zitangira gushyirwa kuri RSSB, bakishura kuri mituweri, numva icyo kizaba ari ngombwa, kandi tumaze igihe tukiganira kizacyemuka nacyo.”

Nubwo abafite ubumuga serivisi bakenera kwa muganga, atari ko zose zishyurirwa kuri mituweri ariko ngo mu bihe bya vuba hari nyinshi zigiye kujya zishyingirwa na mituweri nkuko Emmanuel Ndayisaba abisobanura.

Ati “Mu minsi ishize hari umuyobozi twaganiriye wo muri RSSB anyemerera ko ubu bagiye guhita bareba ibyinshi mubyo batatangaga bakabirekura, kubera ko hari uburyo Igihugu cyashyizeho bwo kongera ubushobozi bwa mituweri, impamvu aha tuhatsimbarara ni uko n’icyiciro tureberera ahanini gikoresha ubwo bwishyingizi.”

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga hazatangwa insimburangingo n’inyunganirangingo, hanatangwe inkoni yera, ndetse hanakorwe ibikorwa bitandukanye byo kuremera abafite ubumuga batishoboye, birimo gutanga amacumbi, hamwe n’ibindi byabafasha kwiteza imbere.

Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uzaba wizihizwa ku nshuro ya 31, kuri ubu ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye n’abantu bafite ubumuga, tugere ku ntego zirambye.”

Raporo y’ibitaro bya HVP Gatagara igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2018 bakiriye abantu 311 bakeneye insimburangingo ariko ntibazihabwe kubera ubushobozi bucye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka