Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahuguwe ku itegeko mpuzamahanga ribarengera

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bari guhugurwa ku masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga (UNCRPD) ndetse n’intego z’iterambere rirambye.

Aya mahugurwa azamara iminsi ibiri
Aya mahugurwa azamara iminsi ibiri

Amahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022 mu Karere ka Musanze, akaba ahuje bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutuvuga, ndetse n’abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge na bamwe mu bakozi b’Akarere.

Ni amahugurwa yateguwe n’Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga “Ubuvugizi budaheza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga muri gahunda za Leta, watewe inkunga na “Disability Rights Fund”.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Musanze, Faustin Bimenyimana, na we yishimiye amahugurwa ariko asaba ko ubuvugizi bwakomeza, aho asaba ko abafite ubumuga bafashwa no kwiga imyuga.

Muri aya mahugurwa harimo uburyo bwo gusemurira abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Muri aya mahugurwa harimo uburyo bwo gusemurira abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Yagize ati “Ni amahugurwa meza kuko yahuje ingeri zitandukanye kugira ngo turebere hamwe imbogamizi abafite ubumuga bahura na zo, uburenganzira bw’ikiremwamuntu rusange.

Yongeyeho ati “Leta y’u Rwanda hari ibyo yakoze gusa birumvikana imbogamizi ntizabura nko kutabasha kumenya amakuru uko bikwiye, hari abatarize bakeneye gufashwa bakaba bakwiga imyuga n’ibindi.”

Umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga waganiriye na Kigali Today witwa Mukanoheli Justine, akaba n’Umuyobozi wa Koperative y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko barimo gusobanukirwa amategeko abarengera.

Ati ”Aya mahugurwa nabonye yagenze neza kuko yadufashije kugira ngo dusobanukirwe amasezerano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga, natwe tuzafasha bagenzi bacu gusobanukirwa ibijyanye n’aya masezerano mpuzamahanga”

“Zimwe mu mbogamizi dufite ni umubare w’abatarabashije kwiga, hakaba n’abashobora guhohoterwa by’umwihariko nk’abagore n’abakobwa bakabura uwahita abarengera kuko badashoboye kuvuga, ndetse no kuba hari serivise dushobora kutabona bitewe no kutumvikana ku rurimi”

Abafite ubumuga kandi barasaba ko hashyirwa imbaraga mu kwigisha ururimi rw’amarenga, hakaba hashyirwaho abasemura ahantu hasabirwa serivisi zitandukanye zirimo nk’amavuriro, ahakorera inzego za Leta n’ahandi.

Habakubana Egide ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga mu muryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yavuze ko aya mahugurwa yibanda ku kubasobanurira ku mategeko abarengera ndetse no kubakorera ubuvugizi.

Habakubana Egide ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga mu muryango nyarwanda w'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Habakubana Egide ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga mu muryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Ati “Umunsi wa mbere twibanze kuri ariya masezerano mpuzamahanga, ayo mategeko bamwe ntibari bayazi ari na yo tubahugura ngo bayamenye kuko abarengera, kubereka ko bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi bantu.”

Dr Mutangana Dieudonné, umwe mu bari bari gutanga aya mahugurwa, yavuze ko impamvu zo kubasobanurira aya mategeko harimo no kubereka ko serivise basaba ahantu hatandukanye ko bitaba ari impuhwe kuko ari uburenganzira bwabo.

Ati “Abafite ubumuga zimwe mu mbogamizi za mbere harimo kutabona amakuru, nko mu gihe amabwiriza ya COVID-19 hari abataramenyaga cyane nk’amasaha y’ingendo, bakaba bahanwa kubera kutamenya ayo makuru mashya, cyangwa se hakaba hakekwa ko ayo mabwiriza bayishe nkana.”

Umukozi w’Akarere ka Musanze Hesron Uwitonze ushinzwe abantu bafite ubumuga mu Karere ka Musanze yavuze ko ari ingenzi kuba u Rwanda na rwo amategeko rugenderaho ashingiye kuri aya masezerano mpuzamahanga bari guhugurwaho.

Ati “Uyu munsi batwibukije aya masezerano, impamvu yashyizweho n’icyo yaje gukemura. U Rwanda rwamaze kwemeza aya mategeko, icyo gihe ruba rugengwa n’ayo masezerano mpuzamahanga, noneho mu gushyira mu bikorwa aya mategeko bikaba ari ihame.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka