Abafite ubumuga bwihariye batawe n’imiryango bahawe ubunani

Abikorera n’abakozi bo mu Murenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma bifatanije n’abafite ubumuga bwihariye bashyizwe mu “Urugo rw’Amahoro” nyuma yo gutereranwa n’imiryango yabo.

Abantu 16 bafite ubumuga bwihariye bwo kutavuga, kutumva n’ubumuga bw’ingingo bazanwe mu “Urugo rw’Amahoro” kuva mu 2005 batoraguwe hirya no hino mu giturage aho bari baratereranwe n’imiryango.

Abafite ubumuga batawe n'imiryango yabo basangizwa ubunani.
Abafite ubumuga batawe n’imiryango yabo basangizwa ubunani.

”Urugo rw’Amahoro” rugengwa na Kiliziya Gatolika ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Abataliyani.

Abikorera bo mu Murenge wa Mutendeli bavuga ko mu minsi mikuru ya Noheri n’ubunani bifuje kubifuriza umwaka mushya babasura banabasangiza amafunguro y’ibiribwa n’ibinyobwa kanabaha n’izindi mpano z’umunsi mukuru.

Muragijemungu Achades, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutendeli waje abayoboye, avuga ko icyo gikorwa bagiteguye bagamije kubereka ko nubwo bafite ubumuga ndetse n’uburwayi butandukanye bukomeye batari bonyine.

Yagize ati “Iki gikorwa twiyemeje ko cyaba ngaruka mwaka kugira ngo twishimane n’aba bantu na bo bumve ko bitaweho.”

Yakomeje avuga ko Paruwasi Gatolika ya Bare n’abaterankunga batakwishoboza bonyine kwita kuri abo bantu bafite ubumuga bwihariye, ko abubwo hakenewe n’inkunga ya buri wese uturiye icyo kigo.

Nuwo abenshi mu baba mu Rugo rw’Amahoro batabasha kuvuga kubera imiterere y’ubumuga bafite, bamwe muri bo bateye urusaku rugaragaza ko bishimye cyane.

Uwimana Egidie, umukorerabushake ushinzwe uru rugo,yavuze ko nubwo batabasha kuvuga, byibuze mu bwenge bwabo babasha kumenya ubitayeho.

Padiri Bizimana Viateur, uhagarariye ingo z’amahoro eshatu ziri mu Ntara y’Iburasirazuba, yashimye icyo gikorwa maze avuga ko ari igikorwa gikirisitu kandi asaba Imana kubakomezamo uwo mutima w’urukundo.

Yagize ati”Uwari we wese iyo ageze mu rugo rw’amahoro rugira icyo rumubwira, k’ufite umutima muzima. Imana ibakomezemo uwo mutima w’urukundo kandi muvuze neza ko bizaba ngarukamwaka.”

Uwabashije kuvuga ahagarariye abandi baba muri uru rugo yashimye cyane abaje kubasura avuga ko bari mu maboko yabo kandi ko bashima uburyo babitaho. Iki gikorwa cyo gusangira ndetse guha impano abafaite ubumuga cyatwaye ibihumbi 400FRW.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka