Abafite ubumuga bw’uruhu rwera beretswe inyungu iri mu gushyira hamwe

Ubwo mu minsi ishize hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu rwera, ubutumwa bwagarutsweho n’abahagarariye inzego zinyuranye, bwagarutse ku gukangurira abafite ubumuga bw’uruhu rwera, guhuza imbaraga binyuze mu matsinda, amashyirahamwe cyangwa amakoperative kugira ngo iterambere ryabo n’iry’umuryango nyarwanda rirusheho kwihuta.

Beretswe ko gushyira hamwe ari zo mbaraga
Beretswe ko gushyira hamwe ari zo mbaraga

Uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Musanze tariki 13 Kamena 2023, igikorwa cyabimburiwe no gutanga serivisi z’ubuvuzi zijyanye no gushiririza uduheri two ku ruhu rw’abafite ubumuga bw’uruhu rwera dukunze kubateza ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu, aho banahawe amavuta yo kwisiga arinda uruhu rwabo kwangizwa n’imirasire y’izuba, basuzumwa indwara z’amaso, banahabwa indorerwamo z’amaso zituma babasha kubona neza ndetse n’ingofero zibakingira izuba hamwe n’ibiryamirwa bigizwe na matora; hakaba n’abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.

Jacqueline Nyirabasabose, nyuma yo guhabwa indorerwamo z’amaso, yagize ati: “Muri iki gihe cy’izuba ntibyabaga binyoroheye gukora urugendo rurerure biturutse ku kuba ntabasha kureba neza. Ubushobozi bwo kwigurira indorerwamo z’amaso nari narabubuze kubera ko zihenda. Kuba nzihawe, ubu bigiye kujya bimfasha kugera aho abandi bari mbasha kureba neza ndetse n’izindi serivisi zose zishoboka mbashe kuzigeraho nta kintu kimbangamiye”.

Mugenzi we witwa Harerimana Jean Pierre wo mu Murenge wa Musanze yunzemo ati: “Ubuvuzi baduhaye bwo gushiririza uduheri two ku ruhu ni ingenzi cyane kuko n’ubwo twisiga amavuta Leta iduha yabugenewe adukuraho, hatabura dukeya tuba twagiye dusigaraho. Ibyo biba bishobora gukururira umuntu ibyago byo kurwara kanseri. Kuba rero badutekerejeho bakabudukorera, bituruhuye imitima, aho ubu tugiye kujya tujya mu mirimo yacu twizeye neza ko ubuzima bwacu butekanye”.

Mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga bagera ku 1500. Uwimana Fikiri Jayden, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite ubumuga bw’uruhu rwera (Rwanda Albinism Network-RAN), avuga ko ari ingenzi guharanira iterambere babigizemo uruhare.

Yagize ati: “Izi serivisi zose bahawe ni mu rwego rwo kugira ngo abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera babone aho bahera bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere kimwe n’abandi. Ubu icyo tubabwira ni uko igihe kigeze ngo bahuze imbaraga hamwe, bifatanye n’abandi yaba mu bitekerezo n’ibikorwa cyane ko n’aho Igihugu kiri cyangwa kigana bisaba uruhare rwa buri wese nta muntu uhejwe”.

Indorerwamo z
Indorerwamo z’amaso bahawe bavuga ko zizabafasha guhangana n’ibi bihe by’izuba ryinshi

Mukayoboka Vestine, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Musanze, mu butumwa bwe, yibukije abafite ubumuga bw’uruhu rwera ko bafite uruhare rukomeye mu kwita ku mibereho n’ubuzima bwabo, anabizeza ko ubuyobozi buzakomeza gukora ibishoboka mu gushyigikira ibikorwa byose, byaba ibyo bahuriyeho ubwabo cyangwa ibibahuza n’abandi mu kubaka iterambere rirambye.

Imibare igaragaza ko nibura umuntu umwe mu bantu ibihumbi 10 muri Afurika, aba afite ubumuga bw’uruhu rwera. Insanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera muri uyu mwaka igira iti: “Gushyira hamwe ni zo mbaraga”.

Abafite ubumuga bw’uruhu rwera bahagarariye abandi, baturutse mu turere dutandukanye tw’Igihugu bakaza i Musanze aho uyu munsi wizihirijwe, bishimiye uyu munsi kuko aba ari umwanya wo guhura bagasangira ibitekerezo ku byo barushaho kunoza.

Mu kurushaho kwita ku mibereho yabo, bahawe ibiryamirwa birimo na matera, ingofero bambara zikabarinda izuba ndetse n
Mu kurushaho kwita ku mibereho yabo, bahawe ibiryamirwa birimo na matera, ingofero bambara zikabarinda izuba ndetse n’amavuta agenewe uruhu rwabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka