Abafite ubumuga bifuza kutabarirwa mu byiciro by’ubudehe by’imiryango yabo

Abafite ubumuga butandukanye bifuza ko batashyirwa mu byiciro by’ubudehe by’imiryango yabo kuko bibabangamira nko mu gihe hagize ukenera ubuvuzi bwihuse kandi umuryango we wose utarishyura ubwisungane mu kwivuza.

Abafite ubumuga bifuza ko bahabwa ibyiciro by'ubudehe byihariye (Ifoto Internet)
Abafite ubumuga bifuza ko bahabwa ibyiciro by’ubudehe byihariye (Ifoto Internet)

Ibyo biravugwa mu gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iherutse gutangaza imiterere y’ibyiciro bishya by’ubudehe, aho byavuye kuri bine biba bitanu kandi bihindurirwa inyito, gusa nta mwihariko wagaragajwe urebana n’abafite ubumuga muri rusange.

Abafite ubumuga rero bavuga ko bagihura n’ibibazo bitandukanye mu miryango yabo, nk’uko Byukusenge Anisia ufite ubumuga bwo kutabona abisobanura, anasaba ko hagenderwa ku byiciro by’ubumuga.

Ati “Ushobora kuba ufite ubumuga butuma nta kintu na kimwe ubasha gukora ariko uri mu muryango ubarizwa mu cyiciro cya gatatu. Umuryango wawe uzakoresha imbaraga nyinshi mu kukwitaho ku buryo bizawugora gutera imbere, ugasanga ni nk’aho wabaye umuzigo”.

Ati “Hari ibyiciro byashyizweho bigaragaza uburemere bw’ubumuga umuntu afite ndetse hari n’amakarita abigaragaza. Ku bwanjye nifuza ko ibyo byiciro ari byo byaherwaho kugira ngo ufite ubumuga adakomeza kuremerera umuryango, ahubwo abone n’ubundi buryo yafashwamo, cyane ko Leta na yo ikora ibishoboka byose ngo itwiteho”.

Hari kandi abaturage babona ibibazo by’abafite ubumuga mu miryango baturanye, bakemeza ko bibaye byiza bahabwa ibyiciro byabo, nk’uko Mukamurenzi wo mu Karere ka Ruhango abivuga.

Ati “Nk’ubu hari uwo duturanye ufite ubumuga wanarengeje imyaka y’ubukure, aba mu muryango w’abantu benshi kandi ukennye na wo bigora kwiyishyurira Mituweli. Washaka gufasha wa wundi ufite ubumuga ngo umutangire 3,000 azajye yivuza bitamugoye, ntibikunde kuko abandi bo mu muryango batarishyura, bagombye guhabwa ibyiciro byihariye”.

Emmanuel Murera, Umukozi mu Nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) ushinzwe ubushakashatsi no kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z’iterambere, avuga ko ibyo bibazo bizwi, ngo bikaba biri mu bizitabwaho mbere y’uko ibyiciro by’ubudehe bishya bitangira gukurikizwa.

Ati “Ibyo bibazo birumvikana, ikigiye gukorwa muri aya mezi atandatu ya mbere y’uko ibyiciro by’ubudehe bishya bitangira gukoreshwa, ni amahugurwa y’abafite ubumuga ubwabo ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo bimenyekane. Bizatuma ijwi ry’abafite ubumuga ryumvikana kurushaho banitabweho by’umwihariko”.

Ati “Ikizakurikiraho ni ikusanyamakuru ryimbitse rizita ku kumenya ibikenewe mu rugo, aho na wa wundi ufite ubumuga azagaragaza ibibazo bye mu buryo bwihariye. Ubu hari politiki yo gufasha abatishoboye muri rusange, ariko twizera ko n’iyo gufasha abafite ubumuga igiye kujyaho, byose bikazashingira ku mibare yabo izava mu ibarura rigiye gukorwa kuko twaherukaga iyo muri 2012”.

Yongeraho ko ibyo ari byo bizaherwaho abafite ubumuga bakorerwa ubuvugizi bifuza bityo ibintu bikagenda neza, cyane ko ngo bashima ibyo Leta imaze gukorera icyo cyiciro cy’Abanyarwanda kugira ngo na bo badacikanwa n’amahirwe agera ku bandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka