Abafite ubumuga bifuza guhagararirwa mu tunama dutanga amasoko

Abahagarariye abafite ubumuga basanga hakwiye kubaho abahagarariye inyungu z’abafite ubumuga mu tunama dutanga amasoko mu bigo bitandukanye, kuko ari byo byafasha mu kubaka inyubako zitabaheza.

Imyubakire y'ubu bukarabiro ntiyitaye ku bafite ubumuga, bakifuza ko byakosorwa ndetse n'ahandi hatangirwa serivisi bikaborohera
Imyubakire y’ubu bukarabiro ntiyitaye ku bafite ubumuga, bakifuza ko byakosorwa ndetse n’ahandi hatangirwa serivisi bikaborohera

Babivuze nyuma yo gukora amagenzura mu mavuriro amwe n’amwe, mu kwezi gushize kwa Kamena, bareba uko abafite ubumuga bakirwa muri Isange One stop Center, bagasanga hari aho amabwiriza agenwa n’ikigo gishinzwe iby’imyubakire mu Rwanda (RHA) mu bijyanye no kubaka inyubako zidaheza, adakurikizwa.

Nko ku bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara, itsinda rihagarariye abafite ubumuga ryasanze hari imiryango ipima cm 75 na 80 z’ubutambike, nyamara ubundi yagombye kugira cm 90 kugira ngo n’ugendera mu igare igihe ahakeneye serivisi abashe kuhinjira bitamugoye, kuko ngo amagare akenshi aba apima cm 75 z’ubugari.

Mu bwiherero basanze urugi rufungurirwa inyuma barabishima, kuko bifasha n’ugendera mu igare kwifungurira, ariko na none basanze ahagenewe kwihagarika ku bagabo, ufite ubumuga bw’ubugufiya atahashyikira nyamara haramutse higijwe hasi (kuri cm 60 ziteganywa n’amabwiriza) n’umuremure yahifashisha.

Mu bwiherero kandi basanze ari hatoya kuko nta metero 2 z’ubugari zihari, mu gihe biteganywa ko bwagombye kugira byibura metero 2 kuri 2 kugira ngo ugendera ku igare abashe kuba yaryinjiranamo, akabasha no gukata bitamugoye igihe agira ngo asohoke.

Jacques Mugisha, umwe mu bari bagize itsinda rigenzura, avuga ko n’ubwo inyubako barimo yasubiwemo muri 2017 nyuma y’uko amabwiriza y’inyubako zidaheza yasohotse muri 2015, kuhakora ku buryo hadaheza abafite ubumuga bititaweho uko bikwiye. N’ushinzwe iby’amasoko yababwiye ko hari ibyo atari azi.

Yagize ati “Mu kiganiro twagiranye n’abahakora, batubwiye ko bituruka ku kutamenya igikwiriye gukorwa”.

Yunzemo ati “Twasanze ari ngombwa ko abahagarariye inyungu z’abafite ubumuga, cyangwa se abafite ubumenyi ku bifasha cyangwa byunganira abafite ubumuga, bagombye kugaragara mu nzego zitandukanye, kugira ngo babashe kwitabwaho mu rwego urwo ari rwo rwose”.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibilizi, Jean de Dieu Twizeyimana, we avuga ko ubundi iby’imyubakire y’ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima bireba akarere na Minisiteri, akaba ari bo bakwiye kuzirikana gushyira abaharanira inyungu z’abafite ubumuga muri komite zitanga amasoko. Icyakora ngo kubera ko ari bo barebwa no gusana, baraza kujya babyitaho.

Agira ati “Ubwo tubimenye, mu kuvugurura inyubako tuzajya dushyira uhagarariye inyungu z’abafite ubumuga mu bashinzwe gutegura amasoko. Ashobora kuba atari umuntu uhoraho mu kanama, ariko igihe bagiye kwiga ibijyanye n’inyubako akaba arimo kugira ngo areba niba ibikenewe byose byubahirijwe”.

Jacques Mugisha anavuga ko n’ubwo muri rusange hari inyubako nshyashya ubona zisigaye zubakwa bagerageje gukurikizwa amabwiriza yo kudaheza abafite ubumuga, hari utuntu duto duto tutitabwaho, nyamara twitaweho byagirira akamaro abantu bose, kuko ibyifashishwa n’ufite ubumuga, n’utabufite yabyifashisha.

Urugero ni nk’ahashyirwa ahakirizwa amatara, aho kwihagarika ku bagabo, aho gukarabira intoki akenshi usanga hari hejuru, ku buryo ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije we atabasha kuhagera.

Ubwiherero ndetse n’ibitanda byo mu mahoteri hari aho usanga na byo ari birebire, nyamara byigijwe hasi abantu bose babasha kubyifashisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka