Abafite ubumuga basabye ko bafashwa kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda

Perezida Paul Kagame ubwo yagezwagaho ibibazo n’urubyiruko, rwitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe gahunda ya YouthConnekt, byizihirijwe ku Intare Arena ku itariki 23 Kanama 2023, bamwe mu bafite ubumuga bamusabye kubafasha bakinjira mu Ngabo z’u Rwanda.

Nziyonsenga ufite ubumuga yasabye kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda
Nziyonsenga ufite ubumuga yasabye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda

Umwe mu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, Nziyonsenga Ezechiel, yasabye ko bahabwa amahirwe yo kujya mu Ngabo z’u Rwanda, kuko nubwo afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, afite ubushobozi bwo kuba yatanga umusanzu wo kubaka Igihugu.

Nziyonsenga yatangiye ashimira Perezida Paul Kagame, amahirwe Leta y’u Rwanda yashyiriyeho abafite ubumuga, ndetse igashyira na gahunda yo kwigisha ururimi rw’amarenga mu mashuri.

Ati "Nizera ko nibimara kwemezwa bizadufasha kugera ku makuru ahagije, nk’imwe mu mbogamizi mwasanze twe abafite ubumuga tugifite yo kutamenya amakuru ahagije, kubera kutigisha ururimi rw’amarenga mu mashuri".

Nziyonsenga agendeye ku buhamya bwatanzwe n’umwe mu rubyiruko, uri mu Ngabo z’u Rwanda, wababwiye ko nta n’umwe uhejwe mu kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, yasabye Perezida Paul Kagame kubatekerezaho bakinjira mu Ngabo z’Igihugu.

Ati "Nkatwe abafite ubumuga Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, muzatuzirikane twinjire mu Ngabo z’u Rwanda dutange umusanzu wo kubaka Igihugu cyacu".

Perezida Kagame yamusubije ko bishoboka kuko igisirikare atari ukurasa no kuraswa gusa, habamo imirimo myinshi itandukanye kandi abantu bose bashobora kwisangamo.

Ati "Bizakorwa uko bishobotse kose kuri uriya mwuga w’igisirikare wavugaga, mu by’ukuri abantu bose bawujyamo, abacungamutungo, abaganga, hari byinshi bikorerwamo ntabwo ari ibyo abantu bibwira ko ari ukurasa no kuraswa. Ni umwuga wubakwa ahubwo birenze haba harimo akarusho, ibyo uvuga rero birashoboka".

Perezida Kagame aganira n'urubyiruko
Perezida Kagame aganira n’urubyiruko

Undi wabajije ikibazo ni Uwicyeza Nkaka Yvonne, na we ufite ubumuga bwo kutabona, avuga ko hari aho bajya bagera bagahezwa kandi barize bafite n’impamyabumenyi, bakagira n’ubushobozi ariko kubera ikibazo cy’ubumuga bakangirwa guhabwa akazi.

Ati "Jyewe mfite ubumuga bwo kutabona ariko nagize amahirwe y’uko narangije kwiga mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho. Hari aho njya ngera ntibampe amahirwe nk’ay’abandi kubera ko mfite ubumuga. Nyakubahwa Perezida twabasabaga ko mudufasha kudukorera ubuvugizi ku bantu bakiduheza kandi byaragaragaye ko dushoboye".

Perezida Kagame yasubije Uwicyeza ko ashobora kuba yarahuye n’abantu batubahiriza uburenganzira bwabo, ariko ko ubundi bakwiye guhabwa serivisi zose uko amategeko abiteganya.

Perezida Kagame yavuze ko ahakigaragara amakosa nk’ayo yo guheza abafite ubumuga, bakwiye kubikosora ahubwo bagahabwa amahirwe yo gukora, hagendewe ku byo bashoboye.

Nyuma yo kumva ibibazo n’ibyifuzo yagejejweho yagiriye inama urubyiruko gukora cyane rugasigasigasira n’ibyagezweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka