Abafite ubumuga basaba kwitabwaho by’umwihariko mu gihe cy’ibiza

Mu nama yigaga ku bijyanye n’uburyo imihindagurikire y’ibihe ishobora kugira ingaruka ku bantu bafite ubumuga, bamwe mu bafite ubumuga batanze ubuhamya, ndetse bavuga n’ibyo bifuza ko byakorwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo mu gihe habayeho ibiza, kuko baza mu cyiciro cy’abantu baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Umwe mu bafite ubumuga witwa Nyirandeze Germaine, uturuka mu Kagari ka Nyundo, Umurenge wa Nyundo, mu Karere ka Rubavu yavuze ko mu gihe cy’ibiza byibasiye igice cy’Amajyaruguru y’u Rwanda muri Gicurasi 2023, byari ibintu bikomeye cyane kuri we nk’umuntu w’umubyeyi kandi akaba yarabonoga nta muntu umwitayeho, ngo amufashe by’umwihariko muri ibyo bihe by’ibiza kuko buri wese yabaga asama aye magara nk’uko yabisobanuye.

Nyirandeze Germaine
Nyirandeze Germaine

Yagize ati “Impungenge twagiraga, ni uko akenshi twabonaga nta muntu utwitayeho, tukabona nk’abafite ubumuga nta muntu utureba, ariko dusanze, Leta ari umubyeyi agomba kutureberera akatwitaho twese tukaba Abanyarwanda bari mu rwa Gasabo. Igihe cy’ibiza bazajya batumenyesha tumenye igihe, kandi natwe twiyiteho, mu gihe twihebaga ko nta muntu udutekerezaho. Urugero rw’ibintu byigeze kubaho by’ibiza, abantu bafite ubumuga ntabwo twari tuzi ko hari umuntu warokoka, twari dufite imbogamizi y’uko tutari dufite umuntu wo kuba yatuba hafi ngo atubwire amakuru uko ahagaze…kwitwara mu gihe cy’ibiza mfite ubumuga byarangoye cyane, kuba nari ndi n’umubyeyi, umwana wanjye yarahangayitse cyane, ku buryo n’uyu munsi ntashobora kumutuma aho twari turi ngo yemere kujyayo aravuga ati ntaza ngasanga wapfuye.”

Nyirandeze yongeyeho ati “Muri kiriya gihe hari intege nkeya cyane, kiriya gihe, cyari igihe buri muntu yasamaga aye magara, abantu bafite ubumuga ntabwo twabonaga umuntu utureba, gusa ni amahirwe twaje kugira, kugira ngo natwe turokoke”.

Bitwayiki Olivier na we ni umwe mu bafite ubumuga wari witabiriye iyo nama aturutse mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo, Akagari ka Nyundo. Avuga ko ibihe by’ibiza biba ari ibihe bikomeye cyane ku bantu bafite ubumuga.

Yagize ati “Mu by’ukuri ibihe bijyanye n’ibiza, ku bantu bafite ubumuga biba ari ibihe bisa n’aho bikomeye cyane. Ubungubu batubwiye ku kintu kijyanye n’ibiza, ariko ibintu batubwiye ni ibintu byiza cyane kuko ari ibintu twe twananyuzemo, aho wasangaga nk’umuntu ufite ubumuga ibiza byaje, kubona uko yakwiruka nk’uko abandi biruka, ugasanga ni ibibazo. Nubwo yaba abona hanze amazi atararengera cyane agiye gusohoka, agasanga amazi yamaze kurengera, yajya gutega imbago, agasanga amazi ahise akubita imbago, umuntu agahita agwa gutyo. Bityo rero abantu bafite ubumuga, mu gihe cy’ibiza, bagakwiye kuba ari abantu bakwiye gufashwa cyane bakababa hafi”.

Bitwayiki Olivier
Bitwayiki Olivier

Yakomeje ati “Mu kwezi kwa Gatanu twahuye n’ibiza, ariko wajyaga kureba ugasanga warengewe, amazi yarengeye inzu, ukabura uburyo wasohoka, bikaba ngombwa ko wenda ufata akantu ugatabaza, ariko abo kwiruka bo badafite ubumuga babaga birutse bagiye kera, wenda kuko twabaga duturanye n’abantu batuzi, bikaba ngombwa ko bagaruka baje kutureba bakadushyira nko mu mugongo bakatwambutsa. Sinavuga ko habayeho intege nkeya z’ubuyobozi, kuko biriya biza byaje bitunguranye, dore ko byanaje nijoro, amasaha mabi abantu bose baryamye. Hagakwiye kujya habaho ubutumwa bumenyesha abantu bafite ubumuga, kugira ngo bya bihe bagezemo wenda bitari byiza, by’ibiza na bo babimenye…, ikindi bajya badufasha no ku nyubako z’abantu bafite ubumuga, zikaba ari inyubako zifashe ku buryo amazi yaza ntahite ayisenya ku buryo bwihuse, ikindi ni uko abafite ubumuga twafashwa gutuzwa ahantu hadakunze kuba ibiza, mbese mu mudugudu ”.

Twagirimana Eugene, Umukozi w’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda y’abantu bafite ubumuga (NUDOR), ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi n’ubuvugizi, avuga ko iyo nama yateguwe mu rwego rwo kugira ngo harebwe ku mbogamizi abafite ubumuga bahura na zo mu bihe by’ibiza, ndetse hakorwe n’ubuvugizi kugira ngo izo mbogamizi zitekerezweho.

Twagirimana Eugene, umukozi wa NUDOR
Twagirimana Eugene, umukozi wa NUDOR

Yagize ati, “Muri macye rero murabizi uko mu gihe cy’ibiza biba bimeze, icyagaragaye ni uko abantu bafite ubumuga muzi ko ibyiciro byinshi birimo ari iby’abanyantege nke, urabona by’umwihariko ugiye kuri buri cyiciro cy’abafite ubumuga, abafite ubumuga bw’ingingo, kutumva no kutavuga, kutabona n’ibindi byiciro, ushobora gusanga buri cyiciro aho kiva kikagera gishobora kugira umwihariko ukeneye kwitabwaho mu gihe cy’ibiza.”

“Ubwo rero NUDOR twaratekereje, tunabihuza n’ubushakashatsi twakoze muri 2021, ari ho twari twibanze ku mwihariko w’abagore n’abakobwa bafite ubumuga, aho usanga nyine muri bya bindi by’ibanze bikenewe mu gihe cy’ibiza, usanga bafite umwihariko wabo, hazamo rero na ya mateka asanzwe abaheza, akikuba kabiri, tuza gutekereza kuri iki gikorwa cyo kugira ngo duhure n’abafatanyabikorwa batandukanye, harimo Minisiteri, ibindi bigo bya Leta, sosiyete sivile, n’abandi batandukanye kuko bose tuba twumva ari ijwi dukeneye gukorana na ryo, kugira ngo uburengenzira bw’abafite ubumuga burusheho kumvikana”.

Twagirimana yavuze ko muri iyo nama basanze hakwiye kurebwa uko politiki zihari ku rwego rwa Minisiteri n’izindi gahunda zitegurwa ku rwego rw’Igihugu zigaragaza uruhare n’ingamba zo gusubiza ibibazo abafite ubumuga bashobora guhura na byo mu gihe cy’ibiza. Aho babona hari icyuho bagatanga ibiterezo kugira ngo birusheho kunoga kuko izo ari inshingano za NUDOR.

Ikindi cyafatiwe muri iyo nama nk’umwanzuro, ni uko hagombye kumenyekana umubare w’abafite ubumuga, hagakorwa ibarura ryabo, hagakorwa urutonde rwabo, ku buryo mu gihe cy’ibiza, abantu baba bazi ko ahantu runaka hari umuntu runaka ufite ubumuga, ukeneye kwitabwaho, mu gihe abandi barimo kwinyakura bahunga, na we agafashwa kubona uko ahunga.

Bahuriye mu nama yiga ku kwita ku bafite ubumuga mu bihe by'ibiza
Bahuriye mu nama yiga ku kwita ku bafite ubumuga mu bihe by’ibiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka