Abafite ubumuga barifuza guhagararirwa mu nzego zose zifata ibyemezo

Abafite ubumuga batekereza ko bidahagije ko bahagararirwa mu nteko ishinga amategeko, ahubwo ko bakwiye guhagararirwa no mu zindi nzego zifata ibyemezo nka sena ndetse na guverinoma.

Bifuza guhagararirwa mu nzego zose zifata ibyemezo
Bifuza guhagararirwa mu nzego zose zifata ibyemezo

Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Romalis Niyomugabo, yagaragaje iki cyifuzo mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, wijihirijwe mu karere ka Nyamagabe tariki 3 Ukuboza 2019.

Yagize ati “Turifuza guhagararirwa mu nzego zose za Leta, kuko ari bwo ibibazo by’abafite ubumuga byarushaho kumvikana bikanakemurwa vuba”.

Yunzemo ati “Tugahagararirwa muri sena, muri guverinoma, ibigo bya Leta, iby’abikorera ndetse n’imiryango ifata ibyemezo ikorera mu gihugu hirya no hino”.

Yifuje kandi ko hashyirwaho uburyo bwo korohereza mu misoro abahaye akazi abafite ubumuga cyangwa abafite ubumuga babashije kwihangira imirimo, kuko ngo hakiri byinshi batakaza bajya mu kazi cyangwa kubera ubumuga bwabo.

Perezida w'inama y'igihugu y'abafite ubumuga, Romalis Niyomugabo
Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Romalis Niyomugabo

Mu bindi byifuzo yagaragaje, harimo icyo kuba Politiki y’abafite ubumuga yakwemezwa kugira ngo itangire gukoreshwa, icy’uko inama y’igihugu y’abafite ubumuga yakongererwa ubushobozi kugira ngo ibashe guhangana n’ibibazo by’ingutu abafite ubumuga bahura na byo, cyane cyane ibijyanye no kubafasha kwiga, kwivuza, kubona insimburangingo n’inyunganirangingo.

Yifuje kandi ko amategeko arengera abafite ubumuga yashyirwa mu bikorwa uko yakabaye, kuko hari nk’irivuga ko abafite ubumuga ku rugero rwa 50% kugera ku 100% bafashwa mu kwivuza no kubona insimburangingo ariko bikaba bidakorwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Ignatienne Nyirarukundo, na we wari witabiriye ibi birori, yavuze ko ku bijyanye n’inyunganirangingo ndetse n’insimburangingo, kugeza ubu bitaratangira kurihwa na mituweri biri kwigwaho, kandi biri hafi gukemuka.

Naho ku bijyanye no kuba abafite ubumuga bahagararirwa mu nzego zifata ibyemezo zose, yavuze ko icyihutirwa ari ukureba uko abafite ikigero cyo gukora babona imirimo.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ignatienne Nyirarukundo
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ignatienne Nyirarukundo

Ati “Baravuga bati dufite abantu, ariko wareba mu myigire ukabona bitaragiye bigenda neza cyane. Mbona icyihutirwa ari ukureba ngo uri mu kigero cyo gukora, twakora gute ngo abone umurimo? Noneho nitubona ko hari ababa bahari bajya mu myanya ifata ibyemezo, bikaba byatekerezwaho”.

Yaboneyeho no gusaba abafite ubumuga kudaceceka igihe hari ubangamiye uburenganzira bwabo, kuko amategeko abarengera yo yashyizweho.

Ati “Wicecekeye umuntu akakunyuraho akagukandagira, umuntu akagusubiza inyuma ukabyemera, buriya nawe ntabwo uba ufashijwe. Uburenganzira rero bubaho, bukandikwa, ariko buranaharanirwa. Nta Munyarwanda uciriritse ubaho, nta Munyarwanda utuzuye ubaho, na bo nibaharanire uburenganzira bwabo”.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga ibihumbi 445,756 harimo ibihumbi 154 bamaze gushyirwa mu byiciro shingiro hagendewe ku buremere bw’ubumuga bafite.

Naho mu karere ka Nyamagabe umunsi w’abafite ubumuga wijihirijwe, hari abafite ubumuga ibihumbi 16,767 kandi hafi kimwe 1/2 cyabo ni abafite ubumuga bw’ingingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byaba byiza gushyira ururimi rw’ibimenyetso n’amarenga no mumashuri y’inshuke kuzamuka kugirango urwo rurimi rumenyerwe nk’izindi ndimi zikoreshwa
MURAKOZE

NTEZIRYAYO Salvi yanditse ku itariki ya: 4-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka