Abafite ubumuga barasaba Leta koroherezwa kubona akazi mu bigo bya Leta n’ibyigenga
Abafite ubumuga basabye Leta ko yashyiraho gahunda yo kuborohereza kubona imirimo muri Leta no mu bikorera bishobotse. Bakabona imyanya idapiganirwa byibuze iri hagati ya 3% na 5%, nk’uko babyifuje mu nama yabahuje kuwa Gatanu tariki 22/03/2013.
“Mu bindi bihugu nka Afurika y’Epfo hari imyanya y’abafite ubumuga 20%, Uganda ifite 3%; natwe turasaba ko byibura baduha hagati ya 3% na 5% by’imyanya y’abakozi bafite ubumuga”. ni ubutumwa bwa Oswald Tuyizere, ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza mu Nama nkuru y’abafite ubumuga.
we na bagenzi be basabye ko iteka ryo mu 2009 rya Ministiri w’umurimo rigena uburyo bwo korohereza abafite ubumuga mu kazi ryavugururwa, kugira ngo hongerwemo ingingo ibahesha imyanya idapiganirwa, nk’uko Leta yahaye abagore 30% by’imyanya mu nzego zitandukanye.

Bavuze ko hari uburenganzira babura, harimo ihezwa mu nzego nyinshi nk’Igisirikare, Igipolisi, gutwara ibinyabiziga, mu Gipadiri cyangwa Ikibikira. bokiyongeraho no mu gihe cy’ibizamini byo mu ishuri n’iby’akazi, bagera aho kunganya n’abadafite ubumuga bahangayitse cyane.
tuyizere ati: “Kuki umuntu ufite ubumuga atakwicara kuri mudasobwa agakoresha porogaramu z’ubutasi mu gisirikare cyangwa igipolisi, kuki se mu Rwanda hataza imodoka na moto za D1 na B1 zorohereza abafite ubumuga, kuki nta Padiri cyangwa Umubikira uboneka afite ubumuga, ni uko tutabishobora se!”
Bosco Murangira, ushinzwe politiki y’umurimo muri Ministeri y’abakozi ba Leta (MIFOTRA), yakiriye ubutumwa yahawe n’abafite ubumuga mu Rwanda, avuga ko adashobora kugena igihe itegeko ryorohereza abafite ubumuga kubona umurimo no kuwukora neza rizavugururirwa, ariko yizeza ko inzego bireba zigiye kubijyaho inama.
Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero (RDRC) n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga(NCPD), babifashijwemo n’ikigo cy’ubutwererane cy’abayapani (JICA), bashimiye ibigo bya Leta n’ibyabikorera byahaye imirimo abafite ubumuga, binashyiraho uburyo bwo kuborohereza mu mibereho yabo.
Hoteli Muhabura iri mu karere ka Musanze, niyo yegukanye igihembo cy’umutako w’ikirahure (Trophy), kubera ko nyirayo witwa Rusingizandekwe Gaudence yahaye akazi umuryango ugizwe n’abavandimwe batatu bagufi cyane, barimo uwitwa Rudakubana Paul w’imyaka 48.
Ibindi bigo cyangwa amashyirahamwe yashimiwe, ni Huye Mountain Coffee itunganya ikawa, Faith Victory Association yita ku bafite ubumuga, Sosiyete y’ubudozi ya SOCORWA n’Ikigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro cya TVT Nyanza.
Icyakora JICA yemeza ko ibi atari byo bigo byonyine byahaye abafite ubumuga imirimo, ahubwo ngo ni ukugira ngo byibutse MIFOTRA ko mu gikorwa ngarukamwaka cyo guhemba ibigo byakoze neza, hagomba no kurebwa ibyahaye abafite ubumuga benshi imirimo.
Mu Rwanda kugeza ubu harabarurwa abafite ubumuga barenga ibihumbi 500, nk’uko Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ibigaragaza. Kubaha imirimo ngo ni ukwirinda ko iki cyiciro cy’abantu bafite imiterere y’umubiri yihariye, kitagomba kubera umutwaro igihugu no kugihesha isura mbi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|