Abafite ubumuga barasaba koroherezwa mu gukingira Covid-19

Abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye barasaba kwitabwaho by’umwihariko mu gihe habayeho gahunda yo gukingira cyangwa hatangwa amabwiriza runaka yo kwirinda Covid-19.

Abaforomo bakoraga mu ikingira rya Covid-19 bahagaritswe bavuga ko barenganye
Abaforomo bakoraga mu ikingira rya Covid-19 bahagaritswe bavuga ko barenganye

Abafite ubumuga akenshi usanga bafite intege nke bitewe n’ubumuga umuntu afite, hakaba hari igihe aba adafite abasirikare bahagije b’umubiri ku buryo umubiri we washobora guhangana na Covid-19, bityo kuba bagira umwihariko wabo kuri serivise zo gupimwa no guhabwa inkingo hatagendewe ku myaka byarushaho kubafasha kwirinda no gutekana.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today utifuje ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru twamuhaye amazina ya Ndahimana Hussein. Avuga ko kuba bakwitabwaho by’umwihariko ari ngombwa kuko abenshi baba mu miryango itishoboye.

Ati “Nk’abafite ubumuga bw’ingingo cyangwa abageze mu myaka iri hejuru, usanga ari ikibazo kugira ngo babashe kugera ahatangirwa inkingo nk’iyo adafite umufasha ngo amwunguruze kiba ari ikibazo kitoroshye. Ikindi ni uko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batabasha kumva ubutumwa butambuka ku bitangazamakuru bitandukanye yaba televiziyo na radio, bityo nibabashe kumenya aho icyo gikorwa kirimo kubera, cyane ko nta musemuzi uba uri hafi w’ururimi rw’amarenga kuko n’abantu baba bari kumwe kugira ngo bamusemurire abyumve neza biba ari ikibazo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) Emmanuel Ndayisaba, avuga ko hari imbuga nkoranyambaga bahuriraho n’imiryango ibitaho zibafasha gutanga amakuru ariko ngo by’umwihariko hari ikirimo gukorwa ku bijyanye n’inkingo.

Ati “Ku bijyanye n’inkingo, twaganiriye na Minisiteri y’Ubuzima na RBC twumvikana ko ku bafite ubumuga kubakingira batakwita ku myaka bitewe n’uko bo bashobora kugira ubumuga ugasanga afite ubuzima bushobora kubangamirwa cyane na covid-19, twemeranya ko guhera ku myaka 15 kuzamura babakingira. Ibyerekeye inkingo mu minsi ishize byari byatangiye gukorwa ariko ziza kuba nkeya bisa nk’ibihagarara, burya mu Mujyi wa Kigali bari batangiye kubishyira mu bikorwa. Ubu ubwo zongeye kuboneka twari twasabye ko na bo babashyira muri iyo gahunda kuko twari twatanze urutonde rwabo mu turere twose tubwira RBC ngo babashyire muri gahunda babakingire”.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko bagira uko bakorana n’amashyirahamwe y’abafite ubumuga.

Ati “Abafite ubumuga buriya na bo bagomba kwitabwaho, ubundi tugira uburyo dukorana n’amashyirahamwe yabo numva ari na bwo buryo bworoshye bwo kuzabageraho aho baba bari bakabona urukingo mu byiciro byihutirwa, icyo rwose nabizeza ko turi buze kucyitaho”.

Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu mwaka wa 2012 ryerekanye ko mu Rwanda habarirwa abafite ubumuga 446453. Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ikaba irimo gutekereza uburyo hakorwa irindi barura rizagera hose ryerekana imibare nyayo y’abafite ubumuga mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka