Abafite ubumuga barasaba koroherezwa ahatangirwa serivisi hose
Nubwo mu Rwanda iterambere ryihuta mu burezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ahandi, abafite ubumuga butandukanye bavuga ko hari aho batabona serivisi uko bikwiye, bitewe n’imitere yaho cyangwa n’ubumuga umuntu afite, bagasaba koroherezwa.
Hakizimana Théogène wo mu Karere ka Rubavu ufite ubumuga bw’ingingo, yabwiye Kigali Todayko abafite ubumuga hari aho bitaborohera kugera bitewe n’ibikorwa remezo bigari.
Agira ati "Hari inyubako ndende umuntu ajya gusabamo serivisi, kandi ugasanga nta nzira yagenewe ufite ubumuga, yemwe nta byuma bizamura abantu bahari, aho kuhajyayo udafite uguterura ntutekereza kuhajya. Hari n’abatijya gukora ingendo banga guhura n’ibyo bibazo."
Uretse kuzamuka inzu ndende zidafite inzira zagenewe abafite ubumuga, avuga ko abafite ubumuga bwo kutavuga cyangwa kutabona, bibagora kubona serivisi muri Banki.
Ati "Hariya abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bafitemo konti ni bakeya cyane, ni abagize amahirwe yo kwiga bagenda bagakoresha inyandiko, ariko ntibabona ugenda ngo abahe serivisi bifuza, kuko benshi ntibafite ubumenyi ku rurimi rw’amarenga."
Abafite ubumuga butandukanye mu Rwanda bemerewe kujya guhabwa servisi nk’abandi Banyarwanda, ariko bamwe ntibajya kuzishaka kuko bumva batabona ababakira uko bikwiye, abandi bakumva ko batakwitabwaho bitewe n’uko bafatwa mu miryango.
Mu Karere ka Nyamasheke umuryango Rwanda National Association Deaf Women (RNADW), wubatse ikigo gifasha abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kwiga ururimi rw’amarenga no kurwanya ihohoterwa bakorerwa, ndetse kibashyiriraho n’uburyo bashobora kwiteza imbere binyuze mu bworozi bw’ihene uyu muryango watanze.
Bamwe mu bakobwa babwiye Kigali Today ko mu miryango yabo badahabwa agaciro, bitewe n’uko ubafata.
Bamwe muri aba bakobwa bafite imyaka irenga 20, bavuga ko bigishijwe ubuzima bw’imyororokere na RNADW ariko mbere batari bazi uko babyitwaramo, bitewe n’uko batajya babona ababitaho.
Hari abavuga ko babonye igisubizo muri RNADW, bakizera ko izabafasha mu hazaza habo kuko hari bwinshi batazi nko gukorana n’ibigo by’imari, kujya kwa muganga, kujya mu nsengero kuko batabona ababaha serivisi uko babyivuza.
Kimwe mu byo abafite ubumuga bahuriraho, harimo ni kuba ubumenyi bwo gufasha abafite ubumuga bukiri bukeya mu bigo bitanga serivisi.
Ahatungwa agatoki ni mu nsengero, aho abafite ubumuga bwo kutumva batabona ababitaho, ku mashuri amwe n’amwe ngo abana ntibabona ababafasha bigatuma ishuri barivamo, ahandi ni mu bigo by’imari no mu nzego z’umutekano.
Basaba ko ibigo byigisha ururimi rw’amarenga rukoreshwa n’abatumva ntibavuge byongerwa nibura kimwe mu Karere, naho abatabona bagashyirirwaho uburyo buboherereza.
Kamaliza ufite ubumuga bwo kutabona wo muri Rubavu ati "Nkoresha telefone kuko nafashijwe kuyimenya, ariko sinshobora gusoma ubutumwa. Nkunda imikino, ariko ibyo byishimo byo kureba umupira ni inzozi ntakabya."
Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391,775, abagore ni 216,826 na ho abagabo bakaba 174,949, mu gihe ryagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 13,24.
Iri barura ryagaragaje ko Intara y’Iburasirazuba ifite umubare munini w’abafite ubumuga 109,405, igakurikirwa n’iy’Amajyepfo ifite 98,337, iy’Iburengerazuba ifite 88,967, Amajyaruguru 60,336 mu gihe Umujyi wa Kigali ubarurwamo abafite ubumuga 34,730.
Ibarura ryagaragaje ko abana bafite ubumuga bari mu kigero cy’imyaka 6 na 17, abagera kuri 35% batagera ku ishuri, ibi bigaragaza ko hari umubare munini w’abana bafite ubumuga batabasha kugera mu ishuri by’umwihariko abafite ubukomatanyije, kuko badashobora kwigana n’abandi muri gahunda y’uburezi budaheza.
Tugirimana Jean Claude ushinzwe ubuzima n’ubujyanama mu Nama y’Igihugu y’abafite ubumuga, avuga ko bateguye ibarura ry’abafite ubumuga ritangira mu kwezi k’Ugushyingo, kandi rikazatanga ibisubizo by’ibyibazwa ku bafite ubumuga mu Rwanda, harimo kumenya abafite ubumuga, ubwoko bw’ubumuga bafite n’aho baherereye ndetse n’icyo bakeneye gufashwa n’aho bafashirizwa.
Avuga ko iri barura rizafasha igenamigambi ritegurirwa abafite ubumuga, ndetse na bimwe mu bibazo bibabangamiye bishakirwe ibisubizo.
Agendeye ku bibazo abafite ubumuga bagaragaza, avuga ko hari intambwe imaze guterwa, ariko hari indi ndende ikenewe, akemeza ko ibarura ryateguwe rizatuma batangira gushakira ibisubizo abafite ubumuga bahura nabyo.
Ohereza igitekerezo
|
Ese ntakuntu hashyirwaho nka system yabafite ubumuga bukomatanyije mu mirenge bityo bikabasha kuba byakorohereza ababyeyi kubaruza abana babo bidasabye ko bategereza abakarani bibarura?