Abafite ubumuga barasaba ko inzego zabo zahera ku Mudugudu

Abafite ubumuga barasaba ko inzego zabo zajya zihera ku rwego rw’Umudugudu nk’inzindi, aho guhera ku rwego rw’Akagari nk’uko bimeze.

Abafite ubumuga barasaba ko bagira komite guhera ku rwego rw'Umudugudu aho guhera ku Kagari nk'uko bimeze
Abafite ubumuga barasaba ko bagira komite guhera ku rwego rw’Umudugudu aho guhera ku Kagari nk’uko bimeze

Ubusanzwe izindi nzego yaba iz’abagore, urubyiruko, abana n’izindi zose, zihera ku rwego rw’Umudugugu, aho buri rwego ruba rufite komite iruhagarariye bitandukanye n’urw’abafite ubumuga, kuko bo ku rwego rw’Umudugudu ibibazo byabo bikurikiranwa n’umukuru w’Umudugudu, akabifatanya n’inshingano zo kuwuyobora.

Kuba umukuru w’umudugudu akenshi nta bumenyi buhagije aba afite ku bantu bafite ubumuga, ngo usanga hari ibyo aba adasobanukiwe, bityo hakagaragara icyuho mu ikemurwa ry’ibibazo kuri urwo rwego, kurusha uko byakorwa n’ubirimo kandi ubifiteho ubumenyi buhagije.

Geloume Niyonsaba ni umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, avuga ko kuba nta komite z’abafite ubumuga ku rwego rw’umudugudu ari imbogamizi kuri bo.

Ati “Niba koko abafite ubumuga bafite agaciro nk’ak’abandi Banyarwanda bose, kuki izindi nzego zihera mu mudugudu zitorwa ariko iz’abafite ubumuga zigahera mu kagari? Kandi mu by’ukuri iyo ugiye gushaka za ntonde z’abafite ubumuga mu karere, n’ubundi zihera mu mudugudu, bityo rero bigatuma twakwifuza ko komite z’abafite ubumuga zahera mu mudugudu zitorwa”.

Akomeza agira ati “Ntabwo abayobozi mu nzego z’ibanze bahari babikora nk’umwuga, kuko ba bantu ntabwo bahuje ubumuga, ariko birimo gukorwa n’ufite ubumuga cyangwa ubahagarariye, abikora nk’umwuga kugira ngo atange uburenganzira bwa mugenzi we ufite ubumuga”.

Ibi kandi abihuza n’umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Rusizi, Silvere Hagenimana, uvuga ko iri tegeko rijya kujyaho abafite ubumuga bari barabaruwe bari bake, ku buryo hari aho wasangaga benshi ahandi ntabo.

Ati “Imidugudu myinshi mu Gihugu yari irimo abantu bake bitewe n’abari babaruye, nyuma baje gusanga ibyiza ari uko urwego rwahera ku kagari rukazamuka kugera ku rw’Igihugu, ariko ubu nyuma bimaze kugaragarira ko mu midugudu harimo abantu benshi, aho ikibazo kigaragariye natwe turimo kugenda tukizamura tucyumvikanisha, ku buryo urwego rw’abafite ubumuga narwo rwagira abaruhagarariye kumanuka kugera ku mudugudu”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, avuga ko bidashoboka ko komite z’abafite ubumuga zihera ku rwego rw’umudugudu, kubera ko hari uwo wageramo ntubabone.

Ati “Komite zigirwa n’abantu barindwi, twakoze ubugenzuzi dusanga hari imidugudu utababonamo, kandi ntiwakora urwego ngo hamwe babe bazifite ahandi zibure, nicyo cyabiteye. Ushobora gusanga hari umudugudu barimo ariko ahenshi twasanze bitakunda, cyane cyane ufashe nko mu Mijyi buriya mu mudugudu kugira ngo ubonemo abantu barindwi bafite ubumuga biragora”.

Akomeza agira ati “Iyo ufashe urubyiruko nibo benshi mu Gihugu muri rusange, ntiwaburamo barindwi bagize komite. Ugiye mu bagore ntiwaburamo barindwi, ariko mu bafite ubumuga byaratunaniye twarababuze, hari aho wabasanga birashoboka ariko ni hake”.

Ibarura rusange ry’abaturage n’Imiturire ryo mu mwaka wa 2012 ryagaragaje ko mu Rwanda abafite ubumuga ari ibihumbi 446, mu gihe NCPD iteganya ko mu ibarura bazikorera hifashishijwe ikoranabuhanga, bazabona abagera kuri miliyoni imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka