Abafite ubumuga barasaba ko imodoka zitwara abagenzi zashyirwamo uburyo buborohereza kuzigendamo

Abafite ubumuga barasaba ko imodoka zitwara abagenzi zashyirwamo uburyo buborohereza kuzigendamo, kuko izikoreshwa zitaborohereza mu gihe bakeneye gutega.

Abasaba ibi ni abafite ubumuga butandukanye burimo ubw’ingingo, ubugufi bukabije n’abandi barimo abatabona. Bavuga ko igihe bagiye gutega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bahura n’imbogamizi zitandukanye, zirimo kudashobora kwiyinjizamo, cyangwa se kwicara bemye kubera imiterere y’intebe itaborohereza.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bayitangarije ko bashimira cyane Leta yabatekerejeho ikabagenera imyanya yabo yihariye mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ariko kandi ngo hari ibindi bikenewe gukosorwa muri izo modoka mu rwego rwo kurushaho kuborohereza.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'imiryango y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) avuga ko hari ibibazo byinshi bitandukanye abafite ubumuga bagenda bahura na byo ku buryo bateze ibisubizo muri politiki nshya y'abafite ubumuga
Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) avuga ko hari ibibazo byinshi bitandukanye abafite ubumuga bagenda bahura na byo ku buryo bateze ibisubizo muri politiki nshya y’abafite ubumuga

Umuyobozi w’umuryango Nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, Marie Appoline Buntubwimana, avuga ko abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije badakunze koroherwa no kugenda mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ku buryo hari ibyo basanga bigomba gukosorwa.

Ati “Ku modoka zitwara abagenzi, navuga ko hakirimo ikibazo, Leta yarakoze yashyizeho umwanya w’abantu bafite ubumuga, ariko twebwe n’ubundi ntabwo intebe zorohereza abantu bacu, uricara ntabwo amaguru abasha gukora hasi, ngo ubashe kwicara neza wemye”.

Akomeza agira ati “Iyo uticaye wemye ukunda kugira ibibazo mu mugongo cyangwa ku maguru, ku buryo ku bantu bafite ubumuga bukabije ziriya ntebe zegeye hejuru cyane, bazareba uburyo mu gihe bazanye izindi, natwe icyiciro cyacu bazajya badutekerezaho, bakamera nk’aho bamanura intebe gatoya”.

Kuba barakuyeho ba komvayeri mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ngo bikunze kugora abafite ubumuga bwo kutabona kuko batamenya aho bageze cyeretse kubaza uwo begeranye mu modoka
Kuba barakuyeho ba komvayeri mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ngo bikunze kugora abafite ubumuga bwo kutabona kuko batamenya aho bageze cyeretse kubaza uwo begeranye mu modoka

Mugenzi we witwa Kazungu ufite ubumuga bw’ingingo ati “abantu bafite ubumuga ku modoka za rusange biratubangamira cyane, kuzinjiramo, kuzisohokamo, cyane cyane abantu bagendera ku mbago, abagendera ku tugare, abafite ubuzima butandukanye bw’ingingo, birabagora cyane, kuko ntabwo bateganyirijwe umwanya w’abafite ubumuga bazigendamo, twasabaga ko nibura batekereza ku buzima bw’abantu bafite ubumuga”.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Dr Mukarwego Beth Nasiforo, avuga ko hari abantu benshi bafite ubumuga badashoboye kugenda mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, atari uko babyanze ahubwo ari kubera ko zitaborohereza.

Ati “Ntibashoboye kurira ariya mabisi ari hejuru, niba umuntu ari ku mbago, ufite akagare, ugasanga arifuza kuguma mu rugo, aho yagiye gukora ibyo yifuza kujya gukora, ahubwo agashaka umuntu yatuma ngo agende abimukorere, kandi ari wowe ugiye ukabyikorera, wabikora neza uko ubyifuza kurusha gutuma umuntu, ngo genda ungurire iki, njyanira iyi baruwa aha, ugasanga n’ibyo wamutumye ashobora kutagezayo bwa butumwa neza nk’uko wabyifuzaga”.

Huss Monique avuga ko hari icyo politiki nshya y'abafite ubumuga ibateganyiriza ku bijyanye n'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange
Huss Monique avuga ko hari icyo politiki nshya y’abafite ubumuga ibateganyiriza ku bijyanye n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere n’imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Huss Monique, avuga ko politiki nshya y’imyaka ine y’abafite ubumuga, hari byinshi mu bibazo bahura na byo izasubiza.

Ati “Ku kijyanye n’imodoka zitwara abagenzi kuba hari aho bigoranye kugira ngo babashe kuzigeramo, iyi politike ihuriweho na Minisiteri zitandukanye, aho Minisiteri ishinzwe ibijyanye no gutwara abantu, mu nshingano ifite muri iri shyirwa mu bikorwa ry’iyi politiki, na ho harimo kurebwa uburyo icyo kibazo cyakemurwa”.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abafite ubumuga basaga ibihumbi 400, ariko hateganyijwe ibarura rusange ryabo ryihariye rishobora kuzasiga hagaragaye abagera kuri miliyoni imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka