Abafite ubumuga bagiye kubarurwa hiyongereyemo abana bato

Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), iratangaza ko hagiye gukorwa ibarura ry’abafite ubumuga mu Gihugu hose, hiyongereyeho n’abana bari munsi y’imyaka itanu bavukanye ubumuga kuko mbere batabarurwaga.

Ndayisaba avuga ko abana bato bafite ubumuga na bo bagiye kubarurwa
Ndayisaba avuga ko abana bato bafite ubumuga na bo bagiye kubarurwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, atangaza ko kuba abana bagiye kubarurwa, bizafasha kubakorera ubuvugizi no kuvuzwa hakiri kare kuko ubusanzwe igenamigambi ry’abafite ubumuga ritajyaga ribatekerezaho.

Avuga ko kuba abana batabarurwaga mu bafite ubumuga, byatumaga hari abatangira kwitabwaho bararengeje igihe cyo kuvuzwa, bigatuma uburwayi cyangwa ubumuga bavukanye burushaho gukomera umwana akarengerana ntavurwe, ariko ubu bizajya bihita byoroha kuko azajya avuka ahita ashyirwa mu mibare y’abagomba kwitabwaho.

Agira ati “Kuvura ubumuga bukiri buto bizajya bituma umwana wabuvukanye yoroherwa vuba, aho gutegereza kuzakurikiranwa amaze gukura n’ubumuga afite bwaramuzonze, iyo avuwe akiri muto ubumuga bushobora gukosoka agasubira mu buzima busanzwe, ariko iyo yatinze ntibiba bigikunze”.

Ndayisaba avuga ko ibarura nirirangira abafite ubumuga bazashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kugira ngo amakuru yabo amenyekane, hakurikijwe ubumuga afite, ibyo bikazanatuma ufite ubumuga arushaho guhabwa serivisi inoze akanafashwa kwiteza imbere.

Ndayisaba ati “Ufite ubumuga agiye kujya yitabwaho ku giti cye bitagendeye ku muryango, uwabaruwe azajya aba agaragara mu ikoranabuhanga, bizatuma za nkunga bagenerwa zitangwa mu buryo bunyuze mu nzira nziza”.

Hagiye kubaho impinduka mu gushyira abafite ubumuga mu byiciro

Ndayisaba avuga ko itegeko rigenga abafite ubumuga rigiye guhindukamo ingingo hagamijwe kumenya neza imiterere y’ubumuga, n’ingaruka bufite ku muntu ubufite kugira ngo harebwe uko afashwa.

Abafite ubumuga barimo abatumva batabona, abatumva batavuga abafite ubumuga bw’ingingo, ubumuga buremereye muri bwo ku bapimwe na muganga bukaba bwabarirwaga kuri 90%, kumanuka kugera kuri 30% ku bumuga budafite icyo butwaye umuntu nko gucika agatoki kamwe.

Abazabarura abafite ubumuga bari guhabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga rizakoreshwa
Abazabarura abafite ubumuga bari guhabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga rizakoreshwa

Gukusanya ayo makuru ngo bizakorwa habazwa ibibazo bisaga 350 bizaherwaho bitanga amakuru nyayo yizewe ku muntu ufite ubumuga, bikazoroshya igenamigami riteganyirizwa abafite ubumuga.

Agira ati “Ibyo bibazo bizatuma tumenya ufite ubumuga n’imiterere yabwo kuruta mbere ubwo twabazaga gusa ibibazo bitandatu, bizajya bibazwa hakurikijwe ubushobozi bwa buri umwe mu kubisubiza, bizatuma rero tunagira abafite ubumuga benshi kuko noneho amakuru azaba asobanutse”.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga basaga ibihumbi 350, ibarura ryabo rishya rikaba rizatuma biyongera kubera ko abana na bo bazinjizwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka