Abafite ‘Provisoire’ za 2018-2021 bemerewe kuzikoresha bitarenze Ukuboza 2024

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Ibizamini no gutanga Impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryemereye abafite impushya z’agateganyo (provisoire), zatanzwe mu myaka ya 2018-2021, kuzikoresha bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2024.

Polisi ivuga ko ufite uruhushya rw’agateganyo rwatanzwe muri iyo myaka ya 2018, 2019, 2020 na 2021, utazarukoresha yiyandikisha gukorera uruhushya rwa burundu mbere y’umwaka wa 2024, iyo provisoire ye izaba yataye agaciro.

Itangazo rya Polisi rivuga ko impamvu impushya z’agateganyo zakorewe muri iyo myaka zongerewe igihe, ari uko ba nyirazo batabonye uko bakorera impushya za burundu mu myaka ya 2020 na 2021, kuko iyo serivisi itatangwaga kubera Covid-19.

Polisi ivuga ko abafite impushya z’agateganyo zatanzwe muri 2022 na 2023 bazakomeza gukurikiza amategeko asanzweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

NGE IYANGE NARAYITAYE MWAMFASHA IKI

KAMUGABO JEAN CHRISOSTOME yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

IYO YATAKAYE UMUNTU YACAHE NGO ABONENE INDI MURAKOZE

KAMUGABO JEAN CHRISOSTOME yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Byiza cyane police yakoze neza kuko nibenshi bazifite kdi bakeneye definitif rero bakoze kuturebera aho tutabona

Alias yanditse ku itariki ya: 19-04-2023  →  Musubize

Nonese ko code za definitif zabuze ubwo bazakora ryari

Butera yanditse ku itariki ya: 19-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka