Abafite ibyo bikeka ngo bahejeje benshi muri Congo
Mu gutahuka kwa bamwe mu banyarwanda babaga muri Congo bemeza ko abasize bakoze Jenoside 1994 babuza bagenzi babo gutaha.
Ibi bivugwa na bamwe mu banyarwanda batahutse ku wa 21 Ukwakira 2015, bava mu mashyamba ya Congo (RDC) aho ngo baterwa ubwoba babakangisha amakuru y’ibihuha bivuga ko abatahutse bose bicwa.

Abafite ibyo basize bakoze muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ngo babereye inzitizi Abanyarwanda bakiri muri Congo bababuza gutahuka.
Ndagijimana Assumani ni umwe mu bagabo batahutse avuga ko icyatumye badatahuka ari uko bagenzi babo bafite ibyo bikekaho babateraga ubwoba bavuga ko mu Rwanda nta mahoro
Yagize ati” Abahunze bafite ibyo bikekaho ni bo batubuza gutahuka kuko udafite ibyo wikekaho ntabwo wananirwa gutaha mu gihugu cyawe, ubu twebwe ntacyo twikeka niyo mpamvu dufashe dutaha mu gihugu cyacu cyatubyaye “.

Bigirimana Emmanuel avuga ko yagiye afata umugambi wo gutaha ariko bagenzi be bakamubwira ko iyo bageze mu Rwanda bakubitwa ndetse bagafungwa ariko ngo yatunguwe n’ukuntu yakiriwe akigera mu Rwanda kuko yakiriwe mu buryo butandukanye n’ibyo babwirwaga.

Yagize ati”Nafashe umugambi wo gutaha mu Rwanda rwacu rwatubyaye ariko bakanca intege bambwira ko nzafungwa cyangwa nkicwa ariko naje gusanga mu gihe nta cyaha mfite ngomba gutaha”.
Icyimanimpaye Devothe we icyatumaga adatahuka ari amagambo y’iterabwoba bamubwiraga aho ngo bavugaga ko iyo uhageze utahutse ngo bakuroha mu kiyaga cya Kivu cyangwa ngo bakakuniga, gusa ngo bagiye bumva amakuru ababwira ko mu Rwanda ari amahoro barataha.
Aba banyarwanda icyo bahurizaho ni uko imibereho bari bafite mu mashyamba ari mibi aha akaba ari ho bahera bashishikariza bagenzi babo basize muri Congo kureka kwita kubihuha by’abashaka kubaheza mu mashyamba kubera ibyo bikekaho ahubwo bagatahuka mu gihugu cyabo.
Abanyarwanda batahutse ni 34 barimo abagore 16 abagabo 2 n’abana 16 abenshi bakaba bavuye muri kivu y’Amajyepfo muri zone ya Kalehe
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese ko burigihe hataha abana n’abagore benshi cyane abagabo bo batinyutse bagataha, cyangwa abagore baba bazasubirayo kubazana
Ariko se abo bafite icyo bikeka batashye HE muri Rwanda Day sinumvise ababwira ko nibashaka bazatahe azababarira
Nimusubireyo mubwire ahabejejwe mumashyamba n’ibihuha batahe iwacu mu Rwanda n’amahoro