Abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda basabwe kwibanda ku makosa y’abashoferi

Polisi y’u Rwanda irasaba abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda, kwibanda ku masomo yiganjemo amakosa akorwa n’abashoferi, mu rwego rwo gukumira impanuka ziterwa n’amakosa aturuka ku batwara ibinyabiziga.

CP John Bosco Kabera aganira n'abayobozi b'amashuri yigisha amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabiziga
CP John Bosco Kabera aganira n’abayobozi b’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga

Ni nyuma y’amahugurwa yahawe abayobozi b’ibigo by’amasuri byigisha ibijyanye n’amategeko y’umuhanda, no gutwara ibinyabiziga yo mu Mujyi wa Kigali, bahawe n’urwego rwa Polisi ishami rishinzwe amategeko y’umuhanda, ku wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, mu rwego rwo kubereka amakosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga, kugira ngo bazayibandeho mu nteganyanyigisho irimo gutegurwa, ndetse no kuyigisha cyane abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Ni ubukangurambaga bwatangiriye i Gahanga mu Karere Kicukiro, mu muhanda uva Sonatubes werekeza mu Karere ka Bugesera, bukomereza mu wa Sonatubes werekeza i Remera.

Amwe mu makosa bagaragarijwe arimo, guhindura icyerekezo (U-turn) ahari icyapa kibibuza, kunyuranaho bitemewe, amakosa ateza umuvundo, kwirengagiza gutanga uburenganzira bwo gutambuka mbere ndetse no kutubahiriza inzira z’abanyamaguru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko ubu bukangurambaga bwateguwe hagamijwe kwigisha abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko yawo.

Ati “Ubu bukangurambaga bugamije kugeza ubutumwa ku bigisha amategeko y’umuhanda n’abawukoresha, uburyo bakwiye kuwugendamo, mu rwego rwo kwirinda umuvundo, impanuka ndetse no kwangiza ibikorwa remezo byo ku muhanda”.

Beretswe ndetse banasobanurirwa amwe mu makosa abatwara ibinyabiziga bakunda bakora
Beretswe ndetse banasobanurirwa amwe mu makosa abatwara ibinyabiziga bakunda bakora

Akomeza agira ati “Nk’uko mwabibonye bamwe mu batwara ibinyabiziga, iyo barimo guhindura icyerekezo ntibubahiriza amategeko y’umuhanda. Urugero ni aho ahantu hari imihanda ibiri, ushaka kuva muri umwe ujya mu wundi, buri gihe ugomba ku winjiramo wibanze mu ruhande cyangwa mu kuboko kw’iburyo, ukabona ku winjiramo, kandi ugatwarira iburyo, ariko biraboneka ko bamwe batabyubahiriza.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu Rwanda (ANPAER), Jean Paul Habumugisha, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gukosora amwe mu makosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga.

Ati “Turi hano tureba abakora amakosa menshi mu muhanda kandi nibyo koko, abashoferi baba batanzwe natwe dufite amashuri yigisha gutwara ibinyabaiziga, haba habayeho kudohoka, ariko siko tuba twabibigishije. Kubera ko twabonye ko harimo ikibazo, turaza gushyiramo imbaraga mu kubikosora”.

Akomeza agira ati “Dufite integanyanyigisho turimo gutegura dufatanyije na Polisi, bitarenze mu kwezi k’Ukuboza iraba yasohotse. Twigishaga amategeko gusa, ariko ubu hazaba harimo na kirazira, indangagaciro umuyobozi w’ikinyabiziga ufite uburere n’imyitwaririe ikwiye agomba kuba yujuje.”

Abayobozi b’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bagera kuri 70 bo mu Mujyi wa Kigali, nib o bateganyirijwe ayo mahugurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka