Abafite amafoto batishimiye mu ndangamuntu bashobora kuyakosoza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), kiratangaza ko abaturage bafite amafoto asa nabi mu ndangamuntu zabo cyangwa amafoto yabo akaba yarahindutse ugereranyije n’igihe bifotoreje n’impinduka zabaye mbese batayishimiye, bashobora kugana ibiro by’umukozi ushinzwe irangamimerere ku murenge basaba guhinduza ayo mafoto.

Ukosoza indangamuntu akaba yitwaza icyemezo cy’amavuko kitarengeje iminsi 30 gitanzwe, cyangwa kigasimburwa n’ifishi y’ibarura y’ababyeyi, iyo ikaba ari ya fishi y’umuhondo yandikishijwemo umwana mbere ya 2007 ibikwa ku murenge iriho umukono wa Noteri.

Ushaka gukosoza indangamuntu utabonye ibyo byose yitwaza icyemezo cy’amazina yitwaga mu mashuri abanza kuko icyo gihe umwana aba atari yakagira ubwenge bwo guhinduza amazina, pasiporo cyangwa resepase yigeze kugenderaho agiye mu mahanga.

Alexis Ingangare ushinzwe irangamimerere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), avuga ko ukosoza indangamuntu utabonye ibyo byose kandi ashobora kwemererwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko yitwa runaka kugira ngo ukosoza indangamuntu ye yemererwe na NIDA.

Umwanditsi w’irangamimerere ku murenge ni we ufite urufunguzo rwo guhindura no gukosoza indangamuntu.

Bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abafite ikibazo cyo gukosoza indangamuntu harimo kuba bitinda ugereranyije n’uko ikibazo cyawe kihutirwa, nko kwiyandikisha muri Kaminuza, cyangwa ibindi bibazo byihutirwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu gitangaza ko hari amakosa yoroheje agaragara ku ndangamuntu harimo nko kongera cyangwa kugabanyirizwa imyaka, kwibeshya ku gitsinda n’amakosa y’imyandikire mu mazina.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe gukora indangamuntu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) Diedonné Manago Kayihura, avuga ko amakosa yose ku ndangamuntu asuzumwa n’umwanditsi w’Irangamimerere ku murenge.

Avuga ko umwanditsi w’Irangamimerere yemerewe kuyakosora igihe usaba gukosoza yagaragaje ibimenyetso bifatika, cyakora igihe umwanditsi w’irangamimerere abona harimo urujijo gusaba gukosora indangamuntu byoherezwa mu rukiko ariko nabwo ngo ntiwajya mu rukikiko utanyuze ku mwanditsi w’irangamimerere.

Agira ati “Iyo gukosoza kumvikanye ku mwanditsi w’irangamimerere aragukosorera nta kibazo, twe akadusaba guhindura indangamuntu”.

Mu kwezi kumwe uwifuza guhindura ifoto ku ndangamuntu yaba yabonye indi

Diedonné Manago Kayihura avuga ko ibibazo byagiye bigaragara mu ndangamuntu bigaragaza ifoto y’umuntu itakijyanye n’uko asa mu ndangamuntu, NIDA itangaza ko byemewe kuza gukosoza ayo mafoto igihe ubisabye.

Avuga ko bisaba gusa kwihyura 1500frw ku Irembo, hanyuma n’ubundi usaba gukosoza akajya ku mwanditsi w’irangamimerere agasuzuma iby’iyo foto agafotorwa agategereza iminsi 30 indangamuntu ye akaba yayibonye.

Ku bijyanye n’amakosa ku ndangamuntu ashyira ibibazo kuri nyir’indangamuntu, NIDA itangaza ko hamaze gufotorwa abantu basaga miliyoni umunani kandi abamaze gukosoza bakaba batarenga ibihumbi 50, bivuze ko ngo abagize ikibazo ari bo bake kandi abasaba gukosoza babyemerewe.

Ingangare we avuga ko hari n’abantu batitaye ku mazina bwite y’abana babo aho wasangaga hari abandikisha amazina y’amahimbano bikaba bigoranye kuyahindura kubera amakuru yatanzwe atari yo.

Agira ati “Hari nk’umuntu wazaga kwandikisha umwana we ntiyite ku mazina bwite bamwise ahubwo akivugira ako bamuhimba ati umwana yitwa Rudomoro ibyo bikaba bigorana kuko iryo zina riri muri System riba ritandukanye n’iryo yitwa”.

Ku bijyanye no kuba hari abantu bigaragara ko bashyingiwe muri Sisiteme ariko mu by’ukuri ari ingaragu, ngo na byo si ngombwa ko umuntu ajya mu rukiko iyo umuntu afite ibimenyetso by’uko atashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Hari n’abayobozi bavuga ko birukana abaturage bakabohereza mu nkiko igihe bagiye gukosoza kugira ngo hatazagira ikibakurikirana, ibyo ngo sibyo kuko bikwiye ko hasuzumwa ibimenyetso bituma umuntu akorerwa indangamuntu.

Kuri ubu mu Rwanda harimo kuba gahunda zo gufasha abaturage ku bibazo by’irangamimerere izamara icyumweru cyose, kugira ngo abafite ibibazo by’irangamimerere bacikanwe birimo nko kwandukuza abapfuye bafashwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 34 )

Nifuzaga kubaza ese umuntu wifotoje akiri muto Ubu akaba yarahinduye isura muyandi magambo yarakuze cyanee ese uwo icyangombwa yakwitwaza ayiye nko kumurenge bus

Ni Dusingizimana John yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Ubwo see habayeho koroherera abaturage , umuntu akitwaza iyo yarasanganywe, ndetse niicyemezo cyo my mudugudu kigaragaza ko Ari Koko

Ubwo see gusiragira kuri ibyo byangombwa muvuga ubwabyo ntibigoye
Mubyigeho ababishinzwe

Claire yanditse ku itariki ya: 28-08-2021  →  Musubize

None nkumuntu irangamuntu yatakaye agafata indi yakabiri we byakunda murakoze kkugisubizo cyiza muratugezaho

nzakomeza nyisbe Gilbert yanditse ku itariki ya: 28-08-2021  →  Musubize

Murakoze,Nkanjye id nyohereje incuro 2 zose ngo bakosore izina bakureho rimwe hasigare 2 kuko yasohotseho 3 ndanishyura ariko uko igiye bayingarurira ntacyo bayihinduyeho,birashobokako imirenge itageza ibibazo by,abaturage aho bigomba gukemurirwa bakabyibikaho . Mudufasha no kumenya ayo amazina ko hari ibyangombwa aba amaze kwandikwaho byatanzwe nyuma yitangwa ry,indangamuntu ndetse nibyo atagaragaraho byatanzwe mbereyo yayo iyo id iyo ikosowe byo bikosorwa bite?

Mugwaneza yanditse ku itariki ya: 28-08-2021  →  Musubize

Abantu baba mumahanga ,badafite uburyo bwo kugenda kubera Covid bo bazabona Indangamuntu bate?

Alias gaga yanditse ku itariki ya: 28-08-2021  →  Musubize

Ikicyo kiraza gucyemuka ahubwose nkokubantu twandikishirijwe amatariki yamavuko atariyo nimyaka urugero nkubu njyewe kumyaka handitseko navukiye itariki imwe namushikiwanjye kdi mubyukuri ahubwo ndamukurikira! Ibyo biranjena cyane ubwo kdi twese mumuryango usanga tuvuka 01/01 ikinacyo nukukigaho bayobozi babereye urwatubyaye

Bosco uwizeyimana yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

Nonese mugihe irangamuntu iri gukosorwa cyane nk’ifoto photocopy y’ayo umuntu yayitanga ahandi hose yaba ikenewe?

Jonas Murwanashyaka yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

Njye ikibazo mfite ese niba ukosoza ifoto gusa itakugaragaza neza kundangamuntu ubwo na Numero yayo izahinduka nkuko abakosoza izindi bigenda ko mbona bahita bahindura inimero yarasanganwe?

Nkerabigwi Felicien yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

Icyo kibazo benshi baragifite kuburyo warebaga irangamuntu wareba nanyirayo ugasanga bidahuye turabashimiya kubwiyo gahunda mwashyizeho murakoze.

MAJYAMBERE jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

Harimo amananiza. Kujya gushaka amafishi, ukajya kwa noteri kandi usanganywe irangamuntu Ikibazo Ari Ifoto itajyanye nuko ungana. Numva byakagombye gukorerwa Ubuntu. Mwe se mwumva ko Ifoto ufite imyaka 16 yasa ni iy’ufite 30,30 yo se yasa n’iy’ufite 60 hakabayeho gahunda ihamye amafoto akajya avugururwa nkuko haba Ibarura buri myaka 10. Yenda ku irangamuntu ikaba 20.thx

Alias yanditse ku itariki ya: 28-08-2021  →  Musubize

Muraho neza nonese ubwo birasaba kujya mukarere tuvukamo cg Aho umuntu Ari hose afite ibyo byangombwa yanyarukira mukarere arimo kubarizwamo??

Iradukunda philimin yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

Aho ubarizwa niho ubikoreshereza.

SAFARI NYUBAHA yanditse ku itariki ya: 4-09-2021  →  Musubize

Nibyo rwose hari igihe usanga umuntu yarifotoje arangije secondaire ubu yifitiye bachelor, masters, phd kandi yarabyibushye bikamutera ipfinwe y’ifoto iri kuri ID , hari n’amazina ateye iipfunwe nka Sebishyimbo, Gasimba, Gahutu, Gatutsi, Semutwa, Kadenesi, Semasska, Semahundu, Nyirahuku, Nyirakanyana, Kimasa, Semajangwe ayo mazina atera isoni nyirayo bisaba kuyahindura bakwirwa amazina meza bishimiye.

ndahiro yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

Ndabashimiye ko mwaduyekerejeho, Gusa ibi uko bivuvuga bibabmvumvikana Gusa abakozi babishizwe mu murirenge nibo bagora abaturage, Ugasanga urabona umuntu n’umugabo ariko Indangamuntu yanditse Gore ngo ntabwo byumvukana kd biragara.Ngo nanjye kwa Muganga. Nkubu batanze amahirwe Mu rangamimerete ariko Ejo Hari Umuturage waciwe amade 10000Frw yo kurinda kwandikisha umwana kd Minister yari yatanze amahirwe kubuntu Mu Murenge wa Bigogwe-Nyabihu, nibindi nkibi usanga bagora abaturage kd muri kake Ari ibintu byumvika.

Amani UKOBASHAKA yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka