Abafite ababo mu bigo by’igororamuco bishimiye koroherezwa kubasura

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), kirashimwa n’imwe mu miryango y’abafite ababo bagororerwa mu bigo byacyo bitandukanye mu Rwanda, kubera kubafasha kwiyunga hagati yabo n’imiryango yabo, mu kubafasha kandi no kwiyumva mu miryango yabo berekwa ko batatereranwe, nyuma yo koroherezwa kubasura bakaganira.

Ababyeyi bishimiye guhura n'abana babo
Ababyeyi bishimiye guhura n’abana babo

Muri gahunda y’iminsi ibiri, tariki 29 na 30 Nyakanga 2022, yo gusura abagororerwa Iwawa, byitabiriwe n’abasaga 350, ahagaragaye ibyishimo bidasanzwe hagati y’abasura n’abasurwa, hanamurikwa bimwe mu bikorwa by’iterambere bikorwa n’abagororerwa muri icyo kigo.

Mu basuye barimo ababyeyi basuraga abana babo, abagore basuye abagabo, abakobwa basuye abasore b’inshuti zabo biteguraga kurushinga mbere yo kujya kugororerwa Iwawa, ibyo bimara amatsiko abafite ababo bagororwa bajyaga bahabwa amakuru y’ibinyoma y’uko abagororerwa Iwawa babayeho mu buzima bubi, aho babwirwaga ko bakubitwa, batungurwa no gusanga bigishwa imyuga inyuranye ibategurira kwihangira imirimo ubwo bazaba batashye.

Ababyeyi bahawe umwanya baganira n'abana babo, babaha impanuro
Ababyeyi bahawe umwanya baganira n’abana babo, babaha impanuro

Umwe mu bagore basuye abagabo babo, yagize ati “Nishimiye uburyo nasuye umugabo wanjye, ntabwo nabona uko mbashimira, bahoraga badutera ubwoba ngo abantu bacu bari hano Iwawa ngo bamerewe nabi, tugahora duhangayitse, ariko uko tubasanze byatunejeje cyane. Umugabo wanjye nsanze ameze neza aracyatoshye, Mana ibyishimo mfite sinabona uko mbisobanura”.

Arongera ati “Yabaye akimbona arampobera ati uraho sheri, byantunguye, yanganirije ambwira ibyiza byahangaha. Tugiye kuba abatangabuhamya, abantu batekerezaga ko abari hano babayeho nabi n’umuntu watekerezaga ko kuba umwana we aje hano aje gupfa, ajye yicara atuze yumve ko impamvu yamuzanye ari ukugororwa. Twasanze bafite imitima yahindutse ndetse umugabo wanjye yahoze abimbwira ati nzaza ntari wa wundi uzi, agatotsi twagiranye nzaza karavuyeho, ibi byandenze”.

Umubyeyi wasuye umwana we ati “Ubu nageze Iwawa, nari mpafite amakuru make, hari abavugaga ko bagera inaha bagakubitwa ariko ntitubyemere, kuko tuzi ko Igihugu cyacu gikunda Umunyarwanda gikunda abana bacyo. Mu bintu byanshimishije ni ugusanga hari uburyo bwateguwe n’ubuyobozi, bwo kuba ababyeyi bashobora kubonana n’abana babo”.

Arongera ati “Turanezerewe, ngikubita amaso hano nabonye uburyo abana basa neza mbona ubuzima bwiza bafite buratangaje. Uwanjye yanshimishije, arabyibushye ni umusore, mu bigaragara ndabona ko bafashwe neza ntabwo ari bantu bafunze ni abanyeshuri”.

Kuba abantu benshi barimo kwitabiri gusura ababo bagororerwa Iwawa, ni ku bufasha bw’Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco, aho gikomeje kubishyurira ingendo zo mu mazi, mu minsi ibiri bakoreyeyo ingendo icyo kigo kikaba cyarabishyuriwe amafaranga agera muri miliyoni eshanu, mu rugendo rwo mu mazi rumara amasaha arenga atatu.

Nyuma yo guhabwa amakuru atari ukuri, umugore yatunguwe no gusanga umugabo we ameze neza
Nyuma yo guhabwa amakuru atari ukuri, umugore yatunguwe no gusanga umugabo we ameze neza

Muri ibyo biganiro byahuje abasuwe n’abasuye, byabaye umwanya mwiza w’ubuhuza kuri bamwe mu bagororerwa Iwawa n’imiryango yabo, aho abana basabye ababyeyi babo imbabazi, abagabo basaba abagore babo imbabazi babagaragariza ko bisubiyeho nyuma yo kugororwa.

Nahimana Shukuru, umwe mu basore bagororerwa Iwawa basuwe n’ababyeyi babo, yashimiye Nyina n’inzego z’ubuyobozi agira ati “Mbere na mbere ndashimira Perezida wa Repubulika watanze ubwato kugira ngo ababyeyi bacu badusure barebe aho tuba. Ndabizi bamwe mu babyeyi bagiye bababwira ngo ikigo cya Iwawa ni ibibazo, ariko hano nta bibazo rwose tubayeho neza”.

Arongera ati “Umunsi ujya kwira turiye inshuro eshatu, ndashimira umubyeyi wanjye namusaba n’imbabazi n’ukuri, narahemutse ndamusaba imbabazi mbikuye ku mutima, kandi narahindutse”.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Mufulukye Fred
Umuyobozi Mukuru wa NRS, Mufulukye Fred

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko kujyana abantu mu bigo bishinzwe igororamuco ari ukubafasha mu buryo bwo kwitekerezaho, bakava mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Avuga ko uko guhinduka bisaba ubujyanama butangwa n’ababyigiye, “Twasanze hari ibindi twavugurura nyuma y’uko dusanze aba bana dufasha basigara bafitanye ibibazo n’ababyeyi, kubera ko abo babyeyi, batigeze bagira umwanya wo guhura n’abo bajyanama mu mitekerereze kugira ngo bahuze umwana n’umubyeyi we”.

Mufulukye avuga ko igikorwa cyo guhuza ababyeyi n’abana gikomeje gutanga umusaruro, kuko umwana ataha afite icyizere cy’uko umubyeyi azamwakira, ndetse agataha umuryango umufitiye icyizere cy’uko yahindutse, ibyo ngo bikaba bitandukanye n’uko mbere yatahaga bamuha akato, bati “Wa munywarumogi aragarutse!”, Kandi nyamara yarahindutse.

Ababyeyi batunguwe n'ibyo abana babo bagezeho
Ababyeyi batunguwe n’ibyo abana babo bagezeho

Gufasha abantu gusura Iwawa ni igikorwa kandi kigiye kujya no mu turere, mu rwego rwo gufasha Ubuyobozi gukora igenamigambi rizakoreshwa nyuma yo kwakira abagororerwa Iwawa, bakagira ubushobozi babafashamo hagendewe ku bumenyi butandukanye bakuye mubyo bigishijwe.

Kugeza ubu abagororerwa mu kigo gishinzwe igororamuco cya Iwawa bazwi ku izina ry’Abadaheranwa barasaga 3000, aho biganjemo urubyiruko ruba rwarasaritswe n’ibiyobyabwenge bakigishwa imyuga inyuranye, n’abafite impano bagafasha kuzigaragaza no kuzizamura, abenshi bakaba bataha bafite ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.

Abagororerwa Iwawa bamuritse ibyo bakora
Abagororerwa Iwawa bamuritse ibyo bakora
Bishimiye ko boroherejwe mu gusura ababo bagororerwa Iwawa
Bishimiye ko boroherejwe mu gusura ababo bagororerwa Iwawa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka