Abafatanyabikorwa basabwe kugaragaza uruhare rwabo mu gukura abaturage mu bukene

Mu gihe hasigaye umwaka umwe gusa ngo harebwe ibyagezweho muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1), ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko mu bikiri kure yo kugerwaho harimo gukura abaturage mu bukene, bityo bugasaba abafatanyabikorwa kubafasha muri uru rugamba.

Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Nyanza biyemeje gusenyera umugozi umwe, bagateza imbere umuturage
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyanza biyemeje gusenyera umugozi umwe, bagateza imbere umuturage

Nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe y’ibipimo Akarere ka Nyanza kagezeho mu birebana na NST1, byari biteganyijwe ko muri 2024 Abanyarwanda bazaba bari munsi y’umurongo w’ubukene bukabije bazaba ari 1%, ariko ikigaragara ni uko muri aka Karere hakibarirwa abagera kuri 16% kimwe no mu gihugu hose.

Byari biteganyijwe kandi ko muri 2024 mu Rwanda hose abakene bazaba ari 15%, ariko kuri ubu i Nyanza habarirwa 46.5%, mu gihe mu gihugu hose habarwa 38.2%.

Mu bindi Akarere ka Nyanza katarageraho harimo kuba NST1 yarateganyaga ko muri 2024 Abanyarwanda bazaba bifashisha murandasi (Internet) bazaba ari 47%, nyamara muri Nyanza ubu hakaba habarurwa 8.3% mu gihe mu Rwanda hose habarurwa 13.7%.

Byari biteganyijwe ko Abaturarwanda bose bazaba babasha kubona amazi meza ndetse n’amashanyarazi, ariko ubu i Nyanza amazi meza agera kuri 78.9% mu gihe mu Rwanda hose bageze kuri 82.3% naho amashanyarazi bageze kuri 51.7% mu gihe mu Rwanda hose afitwe na 61%.

Mu Karere ka Nyanza kandi abakifashisha inkwi mu gucana baracyari kuri 92.2% mu gihe muri rusange mu Rwanda habarurwa 76% nyamara byari biteganyijwe ko muri 2024 hazaba hasigaye 42% mu Rwanda hose.

Icyakora, intego yo kurwanya igwingira yo bafite icyizere ko bazayigeraho kuko NST1 iteganya ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bazaba ari 19%, ubu i Nyanza bakaba bageze kuri 23.5% mu gihe mu Rwanda hose ubu habarirwa 32.2%.

Icyizere cyo kubigeraho bagishingira ku kuba muri 2020-2021 bari kuri 33% hanyuma mu gihe cy’umwaka umwe gusa bakagera kuri 23.5%. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko ibi babigezeho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, kandi ko bakomereje ku muvuduko bafite, muri 2024 bazaba basigaranye abana bagwingiye bari munsi y’abateganywa na NST1.

Emmanuel Nsengiyumva ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga wa USAID Gikuriro kuri bose, ukorera no mu Karere ka Nyanza, na we avuga ko ubufatanye bw’inzego zinyuranye bwatuma bigerwaho.

Ati “Hari ubushake bw’umuturage, ubw’umuyobozi no kutagongana kw’abafatanyabikorwa hirya no hino, nta cyatuma iyo ntego itagerwaho.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko abantu bafatanyije, buri wese akazana intege ze nkeya, byabyara ibikorwa binini
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko abantu bafatanyije, buri wese akazana intege ze nkeya, byabyara ibikorwa binini

Naho ku bijyanye no kurwanya ubukene ndetse no kugera ku zindi ntego za NST1 bigaragara ko kuzigeraho byagoranye, Meya Ntazinda yasabye abafatanyabikorwa bose kubishyiramo imbaraga mu nama yabahuje tariki 10 Gicurasi 2023, anifuza ko hagendewe ku kuba icyo buri wese agamije ari iterambere ry’umuturage, nk’ugiye gufasha mu kurwanya igwingira cyangwa ubukene, bitanamubuza guharanira isuku cyangwa ko abana bajya ku ishuri.

Meya Ntazinda ati “Icyo twifuza ni ukugira igenamigambi rihuriweho, kugira ngo ingufu tugomba gushyira hamwe zibe zifite umurongo zigenderamo. Mushobora gushora ingufu nyinshi, buri wese akora ukwe, ntimugere ku musaruro. Ariko mushobora no gukora buri muntu afite intege nkeya ashyira hamwe n’iz’undi nkeya, zikaba nyinshi zikagira umusaruro uhagije.”

Meya Ntazinda asaba n’abaturage guharanira kwigira, bakumva ko ibyo bahawe nk’ubwunganizi bwo kubafasha gutera imbere bakwiye kubyifashisha mu kugera no ku bindi bakeneye.

Ati “Umuturage akwiye kuba yumva ko icyo ahawe cyamufasha kuva ku rwego rumwe ajya ku rundi, kandi akumva ko icyo ahawe atari icyo kumufasha kubaho uwo munsi, ahubwo akwiye kureba imbere kikazamufasha gutera imbere.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka