Abafata ibyemezo bagiye kwiga amasomo mpuzamahanga y’ibarurishamibare

Ibigo by’ibarurishamibare by’u Rwanda n’u Bwongereza byatangije amasomo mpuzamahanga yiswe ’International Data Masterclass’ buri muyobozi cyangwa umukozi wa Leta ufite aho ahurira n’imibare mu gufata ibyemezo, azajya yiga.

DG/NISR, Yusuf Murangwa
DG/NISR, Yusuf Murangwa

Aya masomo azatangira ku itariki 04 Ukuboza 2023, abantu bazajya bayigira ku Ikoranabuhanga (Online) yose mu gihe cy’amasaha atandatu, ariko bitari ngombwa kuyigira rimwe, ahubwo ngo bizaterwa na gahunda buri muntu yihaye.

Umuntu uzajya arangiza kwiga buri somo muri atatu agize gahunda ya ’International Data Masterclass’, azajya ahita ahabwa seritifika, na yo ikazajya iza mu buryo y’ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri Ambasade y’Abongereza mu Rwanda, Anna Wilson, avuga ko aya masomo afasha umukozi uri mu mwanya ufata ibyemezo kumenya uko yashingira buri gihe ku ibarurishamibare.

Wilson agira ati "Mu Bwongereza iyi gahunda yubatse ubushobozi mu bayobozi bashinzwe gufata ibyemezo bishingiye ku mibare, hari ubunararibonye bafite mu kwirinda gukora ibidashingiye ku mibare."

Anna Wilson, Umuyobozi muri Ambasade y'Abongereza mu Rwanda
Anna Wilson, Umuyobozi muri Ambasade y’Abongereza mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda(NISR), Yusuf Murangwa, avuga ko hari abayobozi bigora gufata ibyemezo bishingiye ku ibarurishamibare, ariko nyuma y’aya mahugurwa ngo bazaba bazi neza uko bakoresha imibare mu gutegura gahunda zitandukanye z’Iterambere.

Murangwa ati "Ubu dufite imibare myinshi hafi mu nzego zose kandi n’abayobozi batandukanye basigaye bayikoresha, ariko n’ubundi bashobora kurushaho kuyikoresha bitewe n’ubumenyi bafite, ni yo mpamvu twateguye aya mahugurwa."

Murangwa avuga ko mu makuru abafata ibyemezo bashobora gushingiraho, hari ajyanye n’iteganyagihe ndetse n’amashusho y’ibyogajuru, bakabasha gufasha abaturage gutura neza no guhangana n’ibiza.

Umuyobozi wungirije w’Ishuri Rikuru ryigisha Amategeko ILPD, Shirimpumu Erick, avuga ko International Data Masterclass izabarinda ibyemezo bigenekereje.

Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bafite aho bahuriye no gufata ibyemezo
Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bafite aho bahuriye no gufata ibyemezo

Ni amasomo aboneka ku rubuga https://learning.officialstatistics.org hakaba hakubiyemo ibijyanye n’imibare igamije igenamigambi, iterambere, ibijyanye na siyansi, ndetse n’ibijyanye n’ikurikiranabokorwa hamwe n’ubusesenguzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka