Abafaransa baremeza ko basanze ibyo bumvaga ku ruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside ari ukuri

Itsinda ry’Abafaransa bibumbiye mu ishyirahamwe RBF France (Forum de la Memoire cyangwa Remembrance Forum) bari kumwe n’umwe mu basenateri bo mu gihugu cy’u Bufaransa basuye Akarere ka Karongi bagamije kwirebera no kwiyumvira uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Karongi.

Iri tsinda ry’Abafaransa riherekejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi kuri uyu wa 25 Mata 2014 ryasuye Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri mu Mujyi wa Kibuye harimo ururi kuri Home St Jean rushyinguwemo abazize Jenoside bagera ku bihumbi bitatu, ku rwa Paruwasi St Pierre rushyinguwemo abarenga ibihumbi cumi hamwe n’urwa Gatwaro rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi makumyabiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Uretse kuba basuye izo nzibutso zitandukanye, banasobanuriwe by’umwihariko ku mateka ya Jenoside mu Bisesero, uburyo Abaseso bagerageje kwirwanaho nyamara ariko Abafaransa bahagera bakabatererana.

Aha bari bavuye gusurwa urwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro mu Mujyi wa Kibuye.
Aha bari bavuye gusurwa urwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro mu Mujyi wa Kibuye.

Nzabihimana Eric, umwe mu Basesero bahanganye n’ibyo bihe bitoroshye avuga ko Abafaransa bageze mu Bisesero basanga Abasesero barimo bicwa ariko banagerageza kwirwanaho ngo babasabye ko babatabara barabyanga barabasiga bababwira ko bazagaruka nyuma y’iminsi itatu.

Nzabihimana yagize ati “Icyo gihe babonaga turimo kwicwa, tunabereka imirambo imwe yari ikirimo kuva ariko bo batubwira ko bigendeye ngo kuko nta mutekano wari urahari.” Akomeza avuga ko bababwiye ko babatwara aho bumvaga uri ariko bo barabyanga bababwira ahubwo ko bazagaruka nyuma y’iminsi itatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yasabye iri tsinda kumva amateka bakayemera uko ameze kandi bakayasobanurira abandi. Yagize ati “Aya mateka arenze imbibe z’u Rwanda. Ni amateka y’ikiremwa muntu kuko ibyabaye k’u Rwanda ni ikiremwa muntu cyatsinzwe.”

Bamwe muri bagize delegation y'Abafaransa yari yaje kwiyumvira no kwirebera uruhare rw'Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe muri bagize delegation y’Abafaransa yari yaje kwiyumvira no kwirebera uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kayumba Bernard yabasabye kuba abagabo bo guhamya ibyo babonye n’ibyo biyumviye bakabivuga hirya no hino ku isi aho bajya ariko by’umwihariko mu Bufaransa kugira ngo abagihakana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babimenye.

Senateri mu Bufaransa, Fauconnier Alain, wari waje muri iri tsinda, n’ubwo avuga ko yaje nk’umuntu ku giti cye atari yaje nk’umunyapolitiki yagize ati “Naje nk’umuntu ku giti cyanjye (un home libre) ariko mfite amatwi ndumva kandi mfite n’amaso ndabona. Ibyabaye aha ni akaga kandi twiyemeje kwifatanya n’abarokotse Jenoside ndetse n’u Rwanda muri rusange kugira ngo ibi bintu ntibizasubire ukundi.”

Uyu musenateri yavuze ko na we agiye nk’umuhamya wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kandi ko azanabivuga kugira ngo u Bufaransa butazongera gukora amakosa nk’ayo bwakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Sonia Roland areba amafoto bari bamaze gufata ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro mu Mujyi wa Kibuye.
Sonia Roland areba amafoto bari bamaze gufata ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro mu Mujyi wa Kibuye.

Fauconnier yagize ati “Mu myaka ishize byabaye mu Rwanda, ejo hashize biba muri Syria. Uyu munsi cyangwa ejo hazaza wabona ari ahandi tutazi.” Ngo akaba asanga abantu bakwiye gushyira hamwe kugira ngo bitazasubira.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu Mukobwa Ndamwishimiye Kubwibikorwa Yagegezeho Akaba Afasha Numuryango We Nakomereze Aho Has Nice Works

Nsabimana Evariste yanditse ku itariki ya: 26-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka