Abadepite bo muri Somalia bari mu Rwanda mu rugendoshuri

Aba Badepite bo muri Somalia, bagize Komisiyo y’Uburinganire n’Uburenganzira bwa Muntu bari mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, aho baje kureba uko u Rwanda rwiyubatse mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, kuko rumaze kuba icyitegererezo ku Mugabane wa Afurika kubera iterambere rugeraho mu nzego zitandukanye.

Abadepite bo muri Somalia bari mu Rwanda mu rugendoshuri
Abadepite bo muri Somalia bari mu Rwanda mu rugendoshuri

Aba badepite bakiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kazarwa Gertrude ari kumwe na bagenzi be bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, kuri uyu wa mbere tariki 4 Ugushyingo 2024, bagirana ibiganiro byibanze uburyo u Rwanda rwateye imbere mu myaka 30 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida w’iyi Komisiyo, Depite Hawa Sokor Ali yasobanuye ko kuba bahisemo u Rwanda bisobanuye byinshi mu mubano w’ibihugu byombi ariko cyane cyane mu mikoranire y’Inteko Ishinga Amategeko z’u Rwanda na somalia.

Bakiriwe na Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Kazarwa Gertrude
Bakiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kazarwa Gertrude

Ati “Twahisemo gukorera urugendoshuri mu Rwanda kuko rumaze kuba icyitegererezo ku Mugabane wa Afurika kubera iterambere rugeraho mu nzego zitandukanye”.

Biteganyijwe ko aba Badepite bo muri Somalia, bazanasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Ni inshuro ya kabiri abagize Inteko Ishingamategeko yo muri Somalia, bagiriye urugenshuri mu Rwanda kuko tariki 30 Mutarama 2024, itsinda ry’Abasenateri bo muri iki gihugu basobanuriwe uruhare rw’abagore mu iterambere ry’Igihugu kuko mu gihugu cyabo abagore bajya mu myanya y’Ubuyobozi ari bake kuko muri Sena ya Somaliya igizwe n’Abasenateri 54, abagore ni 14 abandi bose ni abagabo.

Itsinda ry'Abadepite bo mu Rwanda bakiriye abo muri Somalia
Itsinda ry’Abadepite bo mu Rwanda bakiriye abo muri Somalia

U Rwanda na Somalia bifitanye umubano ushingiye kuri Dipolomasi, ibihugu byombi bikaba bifite ubufatanye mu miryango mpuzamahanga harimo Afurika yunze Ubumwe, ndetse n’umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wahaye ikaze Somalia mu mwaka wa 2023.

Abadepite bo muri Somalia bavuga ko bahisemo kuza mu Rwanda kuo ari Igihugu kimaze kuba icyitegererezo muri Afurika
Abadepite bo muri Somalia bavuga ko bahisemo kuza mu Rwanda kuo ari Igihugu kimaze kuba icyitegererezo muri Afurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka