Abadepite bo muri Ghana basobanuriwe uko inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ikora
Kuri uyu wa mbere, tariki 28 Ukwakira 2024 itsinda ry’Abadepite umunani baturutse muri Ghana basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, aho bari mu rugendo rugamije gusangira ubunararibonye.
Aba badepite bo muri Ghana bavuga ko kuba u Rwanda rufite Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ari kimwe mu byo barwigiraho kuko bituma buri mutwe wa politiki ugira amahirwe yo gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.
Abadepite bo muri Ghana bagaragaje ko imikorere y’ibihugu byombi ijya kuba imwe uretse ko mu gihugu cyabo Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ashobora kuva mu ishyaka riri ku butegetsi.
Inteko z’ibihugu byombi zisanzwe zifite imikoranire n’umubano mwiza kuko mu mwaka wa 2022 Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yasinyanye amasezerano (MoU) n’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, yerekeye imikoranire myiza y’izo Nteko zombi, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’impande zombi.
Muri ayo masezerano akubiyemo gukomeza gusangira ubunararibonye, hagamijwe kureba ibyiza bageza ku baturage bahagarariye.
Muri aya masezerano, kandi harimo gahunda zigamije kongera ubumenyi (capacity building) ku mpande zombi, guteza imbere inyungu zihuriweho n’ibihugu byombi binyuze mu nama zitandukanye zihuriramo Abadepite yaba ku rwego rw’Akarere no ku rwego mpuzamahanga.
Gahunda zo kongerera Abadepite ubumenyi, harimo gukora ingendoshuri abo mu Rwanda bagasura abo muri Ghana n’abaho bagasura abo mu Rwanda, inama, amahuriro, amahugurwa n’ibindi bikorwa byo ku rwego mpuzamahanga.
Ohereza igitekerezo
|