Abadepite bemeje amasezerano atanu arebana n’ubwikorezi bwo mu kirere

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ku wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, yemeje imishinga y’amategeko ashyira mu bikorwa Amasezerano y’Ubufatanye mu Bwikorezi bwo mu Kirere (BASAs) hagati y’u Rwanda n’ibihugu bitanu birimo Brazil, Republika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Namibia, Somalia na Tunisia.

Ayo masezerano yitezweho koroshya ubucuruzi mpuzamahanga bukoresha indege hagati y’ibihugu byayashyizeho umukono.

Mu nama y’Abadepite yabanjirije kwemeza imishinga y’amategeko ashyira mu bikorwa amasezerano y’ubwikorezi mpuzamahanga bwo mu kirere, Abadepite basabye Claver Gatete Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA) gusobanura niba umutekano w’u Rwanda uzakomeza gusugira nyuma yo gukingurira ikirere cyarwo ibindi bihugu.

Minisitiri Gatete yijeje Inteko Ishinga Amategeko ko iby’umutekano byaganiriweho bihagije, ndetse abwira Abadepite ko u Rwanda rurimo gukorana na Guverinoma ya Qatar kugira ngo runoze amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu kirere nyuma y’uko ruvuguruye ibikorwa by’indege, imicungire yabyo, amahugurwa n’imirimo ijyanye na byo, ibi kandi byanakurikiwe n’ishyirwaho ry’ibigo byigenga by’ubwikorezi bwo mu kirere urugero nka Rwanda Airports Company (RAC).

Minisitiri Gatete ati “Tumaze igihe tuvugurura ibikorwa byacu by’ubwikorezi bw’indege atari mu ngendo z’indege gusa ahubwo no kunoza amabwiriza abigenga n’umutekano, u Rwanda ruherutse no kubiherwa amanota 100% n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Indege za Gisivile…

Uko urujya n’uruza rw’indege rugenda rwiyongera, natwe dukomeza kugenda tunoza akazi kajyanye na byo dufatanyije na Qatar ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, hakazaba n’amahugurwa y’abakozi bo ku bibuga by’indege, kunoza ibirebana n’umutekano, amabwiriza agenga imirimo n’ibindi”.

Ubusanzwe kwemeza ishyirwa mu bikorwa rya bene ayo masezerano binyura muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ububanyi n’amahanga, kugira ngo ikore irindi suzuma inemeze ko impande zombi zibifitemo inyungu, ariko kuri iyi nshuro Abadepite bemeje amategeko yose nyuma yo gukosoramo utuntu duke na MININFRA ikabyakira.

Ayo masezerano aje akurikira inama y’abaminisitiri yo kuwa 12 Ukwakira 2020, yanemeje undi umushinga w’itegeko ryemeza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano 11 y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege (BASAs) yashyizweho umukono n’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Ibyo bihugu ni Republika ya Chile, Repubulika ya Dominican, Repubulika ya Finland, Jamaica, Ubwami bwa Hashemite bwa Jordan, Leta ya Kuwait, Malaysia, Republika ya Mauritius, Repubulika Yunze Ubumwa ya Tanzania, Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu na Repubulika ya Zimbabwe.

Amasezerano yose u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu mu bwikorezi bw’indege ni 99, arimo 52 yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, 16 ari mu nzira yo gushyirwaho umukono n’andi 31 akirimo kuganirwaho.

U Rwanda kandi ruzashyira umukono ku yandi masezerano abiri y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege hamwe na Leta ya Malta n’iya Korea y’Epfo mu mpera z’uku kwezi (Ugushyingo).

Gushyira umukono no kwemeza ayo masezerano biri mu murongo umwe n’icyifuzo cya Perezida Kagame Paul wasabye ibihugu byose bya Afurika gukingura inzira zabyo zo mu kirere nk’uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi budatanga amahoro hagati y’ibihugu bya Afurika (AfCFTA).

Kugirana amasezerano na Brazil birakingurira u Rwanda amarembo y’isoko ry’abaturage basaga miliyoni 200 ba Brazil ari mu birebana n’ubukerarugendo, guhanahana ubunararibonye n’amahugurwa cyane cyane mu buhinzi bugezweho ibihugu byombi bisanzwe bifitanyemo amasezerano.

Ibi kandi ni nako bimeze ku gihugu kigari cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (DRC) kiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda, kikaba gifite byinshi gishobora guhahirana n’u Rwanda, dore ko gisanzwe ari nacyo muguzi w’ingenzi w’ibiribwa biva mu Rwanda.

Somalia na Tunisia na byo bizabera u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, amarembo atuma rwagura ubucuruzi bwarwo, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo ku bihugu biri ku nkengero z’Inyanja y’Abahinde n’iya Atlantic.

Namibia na yo izakingura amarembo yayo kugira ngo yagure ubufatanye n’u Rwanda mu bijyanye n’ishoramari mu bucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, kubungabunga amahoro n’umutekano, ibikorwa remezo, ingufu, ikoranabuhanga, ibidukikije, umuco n’uburezi.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka