Abadepite batoye Itegeko ryemerera abangavu kuboneza urubyaro
Inteko rusange umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, yatoye itegeko ryemerera abangavu kuboneza urubyaro.

Depite Veneranda Uwamariya, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, avuga ko ingimbi n’abangavu bazajya bahabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro, mu rwego rwo kubarinda gutwara inda imburagihe n’ibindi bibazo bahura nabyo nyuma yo kubyara.
Depite Ntezimana Jean Claude yabajije impamvu abangavu bazajya bahabwa iyi miti iboneza urubyaro, kandi batarageza imyaka y’ubukure yo kwifatira icyemezo, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, asubiza ko nubwo batwara inda imburagiye baba bafite ingorane zo guhura n’ibibazo mu gihe bagiye kubyara, kuko imibiri yabo iba itarakira gutwita.
Ati “38% bavuka kuri aba bangavu bahura n’ikibazo cy’igwingira ndetse n’ibindi bibazo byabavutsa ubuzima igihe babyara”.
Mu isobanura mpamvu ry’uyu mushinga w’itegeko rireba ubuzima, havuga ko Itegeko n° 10/98 ryo ku wa 28/10/1998 ryerekeye ubuhanga bwo kuvura ritakijyanye n’igihe, kubera iterambere ryihuse mu buvuzi.
Itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu risobanura ubuzima bw’imyororokere y’abantu nk’ubuzima bw’umuntu, bwaba ubw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe, mu mibanire ye n’abandi, mu birebana n’imyanya ndangagitsina, imikorere n’imikoreshereze yayo.
Iri tegeko kandi rivuga ko “Umuntu wese afite uburenganzira bwo kugezwaho inyigisho n’ibikorwa by’ubuvuzi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’abantu, kandi ko ntawe ushobora kuvutswa ubwo burenganzira kubera ivangura iryo ariryo ryose”.
Amategeko ateganya ko umuntu wese ugejeje ku myaka y’ubukure afite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo, mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’abantu.
Ibi biheza abangavu n’ingimbi babuzwa uburenganzira bwo gufata ibyemezo by’ubuzima bwabo bw’imyororokere, kuko imyaka y’ubukure mu Rwanda ari 18, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 104 y’Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango.
N’ubwo bimeze bityo, amategeko ntavuga uburyo ingimbi zishobora kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere, na serivisi zemeza ko buri wese afite uburenganzira bwo kuyabona.
Kuba abangavu n’ingimbi batabona amakuru mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’abantu, ndetse n’uburyo bwo kuboneza urubyaro, bituma haba ubwiyongere bw’inda zitateganyijwe.
Depite Uwamariya yagize ati “Muri iri tegeko rishya twagabanyije imyaka yo kubemerera kubona serivisi z’imyororokere, kuko n’abafite 15 bagiye gutangira kuyihabwa”.

Ubundi nta mwihariko wo guhabwa iyi servisi ku bangavu bashaka kwirinda inda zitateganyijwe, kuko ugejeje imyaka 15 kuzamura azajya ayihabwa.
Dore bimwe mu bibazo bigiye gukemura
Guhabwa serivisi yo kuboneza urubyaro ku bangavu bizakemura ikibazo cy’abatwaraga inda imburagihe, ndetse n’ibindi bibazo bibishamikiyeho birimo ubukene, ubushobozi buke bwo kutabasha kurera abo babyaye.
Uretse n’ibyo kandi bizatuma umukobwa udashaka gutwara inda atateganyije, azagana ikigo nderabuzima kimwegereye agahabwa iyi serivisi. Gusa nanone ababyeyi ntibakuweho inshingano zo kubuza urubyiruko kwishora mu mibonano idakingiye, kuko n’ubwo bakwirinda inda zitateganyijwe imiti yo kuboneza urubyaro itabarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda idakingiye.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure ari 57.1%, bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.
Mu bangavu babajijwe, 470 bangana na 68% bari bafite munsi y’imyaka 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana, abandi 50 bangana na 7% batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu, mu gihe 170 bangana na 25% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda, biturutse ku mibonano mpuzabitsina bakoze ku bwumvikane nʼinshuti zabo.
Abangavu 394 bangana na 57.1% by’abakoreweho ubushakashatsi, batewe inda nʼabari basanzwe ari inshuti zabo; 136 bangana na 19.7% batewe inda nʼabaturanyi babo; 52 bangana na 7.5% batewe inda nʼabo batari bamenyeranye, mu gihe 20 bangana na 2.9% batewe inda nʼabo mu miryango yabo.
Mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17,331, bagera ku 23,622 mu 2019 mu gihe mu 2020, uyu mubare wageze kuri 19,701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23,534 naho mu 2023 ugera kuri 19,406.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye (Interpeace) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), bwagaragaje ko abangavu 84.16% batahawe ubufasha nyuma yo kubyara, bwaba ubwa serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’imibereho isanzwe.

Byagaragaye ko 60.4% batewe inda n’ababarusha imyaka kuva kuri itanu kumanura, mu gihe 28.45% bazitewe n’abagabo babarusha imyaka itandatu kuzamura.
Hagaragaye kandi ko abana batewe inda bangana na 71.04% bari hagati y’imya 15 na 17 bari bafite ‘amaraso ashyushye’, hamwe bumva ko bashaka gukora imibonano mpuzabitsina, mu gihe ariko badafite ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|