Abadepite batangiye icyumweru cyo kwegera abaturage mu Ntara zose z’Igihugu

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yatangaje ko watangiye ingendo zizazenguruka Igihugu cyose begera abaturage, hagamijwe gusuzuma imikorere y’inganda zibegereye zigira uruhare mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ndetse no kumva ibibazo n’ibyifuzo byabo.

Abadepite bifatanyije n'abaturage mu muganda nyuma bagirana ibiganiro
Abadepite bifatanyije n’abaturage mu muganda nyuma bagirana ibiganiro

Itangazo ryatanzwe n’abadepite kuri uyu wa Gatandatu, rivuga ko batangiye gusura abaturage mu turere twose tw’Intara enye z’Igihugu kuva kuri iyi tariki ya 27 Gicurasi kugeza ku itariki ya 3 Kamena uyu mwaka.

Ibikorwa bazibandwaho muri izi ngendo, ni ugusura inganda nto n’izicirirtse zifasha mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ndetse n’ibikorwa byerekeye ubukerugendo. Abatuye mu Mujyi wa Kigali bo bazasurwa ku matariki ya 10-11 Kamena uyu mwaka.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille, yavuze ko izi ngengo batangiye ari umwanya mwiza wo kwifatanya n’abaturage mu muganda, banabaganiriza ku kwita ku isuku.

Ibi bizanaha abaturage urubuga rwo gutanga ibyifuzo n’ibibazo bafite ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo bikorerwe ubuvugizi haboneke umuti wabyo.

Abadepite basura abaturage nibura kabiri mu mwaka hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kumenya ibibazo abaturage bafite, kubagira inama ndetse no kumenya uruhare bagira mu iterambere.

Izi ngengo zatangiye none zizakorerwa mu mirenge imwe n’imwe izaba yatoranyijwe mu turere twose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka