Abadepite basanga gahunda yo kubaka inzu ziciriritse yaradindiye
Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije isanga ikwiye kubaza Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, uburyo Minisiteri ayobora (MININFRA) iteganya korohereza abashoramari mu bikorwa byo kubaka amacumbi aciriritse.

Iyi Komisiyo y’Inteko ivuga ko gahunda yo kubaka izi nzu ziciriritse muri Kigali yadindiye, ishingiye kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) yo muri Kamena 2021.
Perezida w’iyo Komisiyo, Depite Kayumba Uwera Alice, avuga ko hari umubare muto w’inzu ziciriritse ugereranyije n’abazikeneye, ndetse hakaba n’ikibazo cy’ingengo y’Imari idahagije itangwa na Leta mu rwego rwo kubaka ayo macumbi.
Uwera yakomeje amenyesha Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Mbere tariki 07 Kanama 2024, ko abashoramari batinya gusaba inguzanyo muri Banki kugira ngo bubake ayo macumbi aciriritse, bitewe n’uko izo nguzanyo ngo zishyurwa hiyongereyeho inyungu y’ikirenga.
Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ivuga ko inzu abashoramari bagerageje kubaka, iyo bazigurishije ku mafaranga arenze Miliyoni 40 buri nzu, ngo nta bakiriya babasha kubona.
Abadepite bavuga ko uretse ubwitabire buke bw’abashoramari mu kubaka inzu ziciriritse, hari n’ikibazo cy’uko Leta itinda kubaka ibikorwa remezo by’ibanze nk’imihanda, amazi, umuriro n’uburyo bwo gucunga amazi y’umwanda ahazubakwa izo nzu.
Gahunda y’inzu ziciriritse yiswe ’Giriwawe’ kandi ngo ifite imbogamizi, y’uko ba rwiyemezamirimo bagera hagati bakananirwa gushyira mu bikorwa imishinga yabo kubera kubura ubushobozi.
Hari n’ikibazo cy’ubutaka bw’i Ndera muri Gasabo n’i Busanza muri Kicukiro, Leta ngo yashoyemo amafaranga menshi nyamara ntibubyazwe umusaruro, ndetse n’inzu zubatswe zikaba zitujuje ubuziranenge.
Komisiyo y’Abadepite kandi ngo yasanze ibikoresho by’ubwubatsi bitaboneka, ndetse n’ibiboneka bikaba bihenda, ikaba yaraje kubiganiraho n’inzego zifite aho zihuriye n’iyo gahunda.
Visi Perezida wa Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Ubutaka Ubuhinzi Ubworozi n’Ibidukikije, Depite Christine Mukabunani, yakomeje asoma umwanzuro bafashe wo kuzatumiza Minisitiri w’Ibikorwa Remezo akaza mu Nteko gusobanura ikigomba gukorwa.
Yagize ati "Umutwe w’Abadepite (ugomba) gutumiza Minisitiri w’Ibikorwa Remezo kuza gusobanura mu magambo uko Minisiteri ishyira mu bikorwa politiki yo korohereza abashoramari mu bikorwa by’amacumbi aciriritse".
MININFRA kandi izasobanura ibijyanye n’amabwiriza agenga abakora umwuga w’ubwubatsi, ndetse n’izindi gahunda zijyanye no kurwanya imiturire y’akajagari.
Ohereza igitekerezo
|