Abadepite basabye ko ibibazo biri muri serivisi z’irangamimerere byaba byakemutse mu mezi atatu

Nyuma y’ingendo Abadepite bakoze kuva tariki 28 Gicurasi kugeza ku ya 4 Kamena 2025 mu Turere twose tw’Intara hasurwa imwe mu mirenge, ndetse n’imirenge yose y’Umujyi wa Kigali, basanze ibibazo biri muri serivisi y’irangamimerere bikwiriye gukemuka vuba, kugira ngo umuturage ahabwe serivisi ku gihe.

Serivisi z'irangamimerere basanze zirimo ibibazo byinshi
Serivisi z’irangamimerere basanze zirimo ibibazo byinshi

Mu itangwa rya serivisi z’irangamimerere, Abadepite basanze harimo ibibazo byinshi kandi bibangamiye uburenganzira bwa bamwe mu bagize umuryango.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Uwineza Beline avuga ko muri serivisi y’irangamimerere basanze amwe mu makuru ari muri sisitemu y’irangamimerere atanditse neza arimo amazina, igihe umuntu yavukiye, igitsina n’ibindi.

Ati “Sisitemu y’iyandikwa mu Irangamimerere n’Imibare Ijyana n’Irangamimerere (Civil Registration and Vital Statistics/CRVS) idateganya uburyo bwo kwandikisha umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe, nk’uko itegeko ribiteganya, kuko imwandika ku mugabo ufitanye isezerano na nyina kandi atari we wamubyaye”.

Ikindi cyagaragaye nuko usaba inyandiko y’ishyingirwa (Acte de mariage) ayibona ari uko atanze nimero z’irangamuntu z’abatangabuhamya bamusinyiye ashyingirwa, ibyo bikaba imbogamizi ku bantu bashyingiwe mbere y’umwaka wa 2017 no mu yindi myaka yakurikiye, kuko hari igihe abatangabuhamya batasabwaga izo nimero z’indangamuntu, hakaba hari n’izindi mpamvu zishobora gutuma abatangabuhamya bataboneka.

Ati “Ikindi Abadepite babonye nuko muri imwe mu Mirenge hadatangirwa serivisi yo gufotora abashaka indangamuntu, bigatuma abakeneye iyo serivisi bakora urugendo rurerure bajya kuyishaka mu yindi Mirenge”.

Ikindi kitagenda neza muri iyi serivisi y’irangamimerere ni amakuru akiri mu bitabo by’irangamimerere atarashyirwa mu ikoranabuhanga, bigatinza itangwa rya serivisi kuko bisaba kujya kuyashaka mu bitabo kugira ngo serivisi zibashe kwemezwa.

Mu bibazo Abadepite babonye bifuje ko byakemurwa mu gihe gito cy’amezi atatu, bafata umwanzuro wo gutumiza inzego bireba harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uw’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ngo batange ibisobanuro mu magambo kubera ibibazo byagaragaye mu guha serivisi abaturage.

Urwego rw’Akagari ntirukora neza

Muri izi ngendo, abaturage bagaragaje ko serivisi zitangwa n’Urwego rw’Akagari zigicumbagira, ku buryo hari aho basanze abaturage bakigana Urwego rw’Umurenge kandi serivisi bahashaka zitangirwa ku tugari.

Ikindi kibazo basanze mu baturage, ni uko batishimira serivisi z’ubutaka ku buryo ngo kubona ibyangombwa byo kubaka ari ingorabahizi.

Mu bice bitandukanye cyane cyane ibyegereye imbibi u Rwanda ruhana n’ibindi bihugu, basanze abaturage nta huzanzira za telefoni zihaboneka.

Abadepite bavuze ko basanze ari ikibazo ku bahatuye ku buryo n’abanyeshuri mu byiciro bitandukanye, batabasha gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo basanze ari imbogamizi ikomeye ku myigire.

Abadepite berekanye ko kuba Urwego rw’Akagari rudatanga umusaruro wifuzwa, ahanini biterwa n’uko rufite abakozi bake ndetse n’abahari bakaba batishimiye umushahara bahabwa kandi bagasabwa gukora ibintu byinshi.

Hari Utugari two hirya no hino mu Gihugu tudafite umuriro w’amashanyaraza, ku buryo bigora abakozi gutanga serivisi ku baturage bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka