Abadepite bari mu mwiherero i Muhazi ya Rwamagana
Abadepite 79 bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda batangiye umwiherero kuri Muhazi mu Karere ka Rwamagana bagamije kwisuzuma ngo barebe uko basohoje ibyo bari bahize kugeraho.
Muri uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa kabiri tariki 25/09/2012 kuri Muhazi Beach Resort, abadepite banafata ingamba z’uko bazitwara n’ibyo bazakora mu mwaka umwe basigaje ngo manda yabo irangire.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukantabana Rosa, yabwiye Kigali Today ko muri uyu mwiherero abadepite barimo bagamije gusuzuma neza uko imyanzuro y’uwo bakoze kuwa 08/08/2011 i Gashora mu Bugesera yashyizwe mu bikorwa, bakabihuza n’ibyifuzo byatanzwe n’abakozi bakora mu Nteko batari abadepite hagamijwe kunoza ubufatanye ngo inshingano za buri wese mu bakorera mu Nteko ishinga amategeko zigerweho neza.
Uyu mwiherero uba buri mwaka kandi ushobora kuba uwa nyuma abadepite bahuriyemo hamwe muri manda y’imyaka itanu batorewe kuko hagendewe ku ndangaminsi ya komisiyo y’Amatora abadepite bari mu Nteko iki gihe batangiye imirimo yabo kuwa 6 Ukwakira 2008.
Kuwa 6 Ukwakira 2013 hakabaye hari abandi badepite 80 bicaye mu Nteko ishinga amategeko, aho baba batumwe guhagararira abaturage.
Abadepite bitabiriye uyu mwiherero ni 79 kuko nyakwigendera Semakokera Tharcisse wari umudepite wa 80 yatabarutse mu bihe bishize akaba atarasimbuwe.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|