Abadepite bagiye gusura imirenge yose igize Umujyi wa Kigali

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko ingendo Abadepite batangiye mu mpera z’Ukwezi gushize kwa Gicurasi, zikomereza mu Mujyi wa Kigali kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2023.

Mu nshingano Abadepite bagira habamo gusura abaturage nibura kabiri mu mwaka
Mu nshingano Abadepite bagira habamo gusura abaturage nibura kabiri mu mwaka

Itangazo ry’Inteko rivuga ko Abadepite bazegera abaturage bakareba cyane cyane ibikorwa bijyanye n’ubukerarugendo, hamwe n’inganda nto n’iziciriritse zigira uruhare mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

Icyakora Abadepite bateganyije kwakira ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage mu mirenge yose igize Umujyi wa Kigali, kugira ngo bizajye gukorerwa ubuvugizi ku nzego bireba.

Gahunda uko iteye, ni uko kuri uyu wa Gatandatu bateganyije kugirana inama n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali saa tatu (9:00am) za mu gitondo, hamwe n’inama n’ubuyobozi bw’imirenge igize Kigali kuva saa saba (1:00pm) z’amanywa kuri buri murenge.

Ku Cyumweru tariki 12 Kamena 2023, saa munani (2:00pm) z’amanywa, ni bwo hazabaho gusura ibikorwa by’ubukerarugendo, inganda nto n’iziciriritse mu mirenge yose y’Umujyi wa Kigali.

Mu nshingano Abadepite bose bagira habamo gusura abaturage nibura kabiri mu mwaka, mu rwego rwo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira inama abaturage no kumenya ibibazo bafite n’uruhare bagira mu Iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka