Abadepite bagaragarijwe uko ibitera amakimbirane mu muryango byakemuka
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yagaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, bimwe mu byo Minisiteri ayoboye irimo gushyiramo ingufu kugira ngo ibibazo byugarije umuryango birimo n’amakimbirane bikemuke, harimo kongerera imbaraga Umugoroba w’ababyeyi.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, byibanze mu gusubiza ibibazo bikubiye muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024, na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.
Minisitiri Mugenzi avuga ko bimwe mu bitera amakimbirane mu muryango, bituruka ku mpamvu nyinshi zirimo n’imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko.
Ati “Kuri iyi miryango rero dukora ubukangurambaga kugira ngo babane mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse n’abana bandikwe mu irangamimerere”.
Akomeza avuga ko akenshi iyo imiryango ibana mu buryo bwemewe n’amategeko, usanga hari ibyo amategeko abafasha ndetse no kubana, bityo havuka ikibazo hakiyambazwa itegeko.
Ati “Dushyiraho icyumweru cyahariwe irangamimerere tugakora ubukangurambaga, tukabashishikariza kwiyandikisha bagasezerana ndetse tukanandika abana batanditse”.
Ikindi kibazo Minisitiri Mugenzi yagarutseho, ni uko usanga amakimbirane mu muryango aturuka ku bintu bito bito, ariko ugasanga inzego z’ibanze zayakemuye, ku ruhande rw’abaturage bo ntibanyurwe n’imikirize yabyo, kubera ubumenyi buke baba bafite ku mategeko agenga umuryango.

Yabwiye Abagize Komisiyo ko serivisi 32 ubu zitangirwa ku Irembo, hanashyizweho urubuga rwiswe ‘e-citizen’ rufasha kwakira ibibazo by’abaturage no gukurikirana ikemurwa ryabyo, kubika amakuru na raporo mu ikoranabuhanga bikarinda abaturage gusiragira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko hagiye kongerwa ubukangurambaga, ku mikorere y’Inshuti z’Umuryango n’umugoroba w’ababyeyi, kuko hari ibibazo byinshi bibangamiye imiryango byakemurwa n’izi nzego bitabaye ngombwa kujya mu nkiko.
Ati “Izi nshuti z’umuryango zifasha mu kunga ingo hatabayeho imanza. Ikindi hazashyirwaho amategeko azigenga kugira ngo na zo zimenye icyo zifasha imiryango igihe ziyambajwe”.
Hon. Mvano Nsabimana Etienne yabajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, impamvu hagaragara imirongo miremire y’abaturage babaza ibibazo byinshi igihe basuwe n’Urwego rw’Umuvunyi, ndetse n’umuyobozi mukuru wo ku rwego rwisumbuye ku Karere bakagaragaza ko inzego z’ibanze zishobora kuba zifite intege nke mu gukurikirana ibabazo by’abaturage.
Aha Minisitiri Mugenzi yavuze ko hari abaturage batanyurwa n’uburyo ibibazo biba byakemuwe, bigatuma inzego zose babonye bazigaragariza ibibazo bafite mu buryo bwo guhangana.
Minisitiri Mugenzi yavuze ko hazanashyirwa imbaraga nyinshi mu mugoroba w’ababyeyi, kuko ari ho hakemurirwa ibibazo by’ingo ugafasha abafitanye amakimbirane kwiyunga.

Ohereza igitekerezo
|