Abadepite ba Uganda bashimye uburyo amashyaka yo mu Rwanda ahabwa imyanya mu buyobozi
Itsinda ry’Abadepite bagize Komite ishinzwe abakozi ba Leta n’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bashimye uburyo amashyaka, yaba iriri ku butegetsi n’andi ahabwa imyanya y’ubuyobozi mu Nteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda.
Mu biganiro byahuje Abadepite ba Uganda na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, ari kumwe n’abandi bagize Biro y’Umutwe w’Abadepite, baganiriye uburyo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikora n’uburyo bashyira mu myanya abayobozi bari mu yandi mashyaka, n’uko begera abaturage bakamenya ibibakorerwa.
Depite Christine Apolot, uhagarariye iri tsinda ryaturutse muri Uganda yatangaje ko basanze u Rwanda rufite imiyoborere myiza, yo gutanga serivisi ku baturage no kumenya ibibakorerwa, ko nubwo na bo babikoraga ariko bitanozwaga neza nko mu Rwanda, bakaba na bo bagiye kubishyira mu bikorwa.
Ati “Twabonye ko Guverinoma y’u Rwanda igizwe n’abantu batandukanye, baba abo mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’andi mashyaka atandukanye, kandi ko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu”.
Depite Christine Apolot avuga ko mu rugendoshuri barimo, bavomye ubumenyi ku Rwanda ndetse ko ibiganiro bagiranye na bagenzi babo bo mu Nteko Ishinga Amategeko, byabahaye umukoro ukomeye nyuma yo kubona ko hari ibyo bashobora kwigira ku Rwanda, bakabishyira mu bikorwa nabo.
Bimwe mu byo bazashyira imbere harimo gushyira mu bikorwa politiki zitandukanye, nko kwegereza abaturage ubuyobozi na serivisi no kugenzura ibibakorerwa.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, ari kumwe na bagenzi be babasobanuye imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, babashimira kuba baje gusangira ubunararibonye no guhitamo u Rwanda, kugira ngo bagire ibyo barwigiraho.
Aba badepite bari mu rugendoshuri mu Rwanda biteganyijwe ko nyuma yo gusura Inteko, bazasura n’inzego zitandukanye nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’abakozi ba Leta n’Umurimo n’izindi.
Umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kuzahuka kuva mu mwaka wa 2022, aho abayobozi b’ibihugu byombi bagiye bigirana imigenderanirane, hagamijwe kongera kugarura umwuka mwiza n’ubuhahirane, ndetse no kugenderana ku batuye ibihugu byombi, nyuma y’igihe uwo mubano wigeze kuzamo igitotsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|