Abadepite ba Sierra Leone banyuzwe n’imikorere y’umupaka w’u Rwanda na Congo
Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Sierra Leone bari mu Rwanda bavuga ko banyuzwe n’imikorere y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu koroshya ubuhahirane.

Nyuma yo gusura ibikorwa by’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mupaka muto n’umunini uhuza Goma na Gisenyi, abo badepite batangaje ko bishimiye uburyo Abanyarwanda n’abanyekongo boroherezwa mu guhahirana.
Dr. Abass Chernor Bundu, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite mu gihugu cya Sierra Leone, yatangaje ko yishimiye ibyo u Rwanda rwagezeho mu koroshya ubuhahirane.
Yagize ati “Njyewe n’abo turi kumwe tunejejwe no gushimira abayobozi bo mu Rwanda akazi bakoze mu koroshya ibikorwa byo kwambuka umupaka hagati y’u Rwanda na Congo. Ibyo twabonye ni ibisubiza ibyari bikenewe ku mipaka y’ibihugu bya Afurika mu koroshya ubuhahirane bw’abantu n’ibintu ku mugabane wa Afurika.”

Dr.Abass Chernor Bundu akomeza avuga ko ibyakozwe n’u Rwanda ari byo bishyizwe imbere n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, akemeza ko mu Karere ka Rubavu byagezweho kuko byorohereza abantu n’ibintu mu guteza imbere ubucuruzi .
Hon. Ndangiza Madina, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wari uherekeje aba badepite bo mu gihugu cya Sierra Leone, avuga ko abadepite ba Sierra Leone baje mu Rwanda bashaka kureba uko Abanyarwanda biyunze nyuma y’amateka akomeye banyuzemo. Ngo bashakaga no kureba ubuhahirane bw’u Rwanda na Congo cyane cyane mu gushyira mu bikorwa icyifuzo cy’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu korohereza ubuhahirane hagati y’ibihugu.
Abadepite ba Sierra Leone bari mu Rwanda kuva tariki 23 Werurwe 2019 aho basuye urwibutso rwa Gisozi basobanurirwa amateka ya Jenoside. Ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi bashoboye no gusura ahakorerwa imirimo yo gukumira icyorezo cya Ebola.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|