Abadepite ba DRC ntibazitabira ibikorwa by’Inteko ya EALA bibera mu Rwanda

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2023 Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Joseph Ntakirutimana, yavuze ko abagize Inteko ya EALA bo muri Congo batazitabira ibikorwa bizabera mu Rwanda.

Mu kiganiro n'itangazamakuru
Mu kiganiro n’itangazamakuru

Abadepite 63 bo mu bihugu 6 ni bo bitabiriye ibi bikorwa ukuyemo abo mu gihugu cya Congo banze kwitabira.

Ati “Umutekano wa Congo turizera ko uzabonerwa igisubizo mu gihe cya vuba kuko Abakuru b’ibihugu bigize aka karere babihaye umurongo uzatanga igisubizo mu gihe cya vuba”.

Ati “Abagize inteko ishingamategeko bo muri Congo dusangira ibikorwa bitandukanye byose ariko aho bidashoboye gukunda ni hano honyine dukoreye ibikorwa mu Rwanda kuko batwandikiye ibaruwa batumenyesha ko bidashoboka ko baza gukorera hano i Kigali bandika ko bazitabira Inteko Rusange iteganyijwe ku wa 7 Ukuboza 2023 mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba avuga bizeye ko iki kibazo cya Congo kizakemuka vuba kuko hari abari kubikurikirana uko byakemuka cyane ibihugu bigize EAC.

Ntakirutima Josph yavuze ko mu bindi bihugu bagiye bakoreramo ibikorwa ko babyitabiraga gusa agasanga ibibazo nk’ibi ari ibibazo bikunze kubaho ku bihugu bituranye.

Ati “Ntabwo ari ibyo muri aka karere gusa no mu bindi bihugu byo ku Isi bibaho ariko iyo bibayeho bishakirwa umuti. Mu gihe twebwe uwo muti utaraboneka, turakomeza ibikorwa.”

Ikindi kibazo cyabajijwe n’itangazamakuru n’ikirebana n’ingabo ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Congo n’ingabo z’uyu muryango iyi nteko ya EALA ivuga ko zitava mu Burasirazuba bwa Congo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha ku Ukuboza 2023 nk’uko Congo yabyifuje kuko byabangamira umutekano w’abaturage.

Abagize EALA bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru
Abagize EALA bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

Ati “Kuvayo kw’izi ngabo byakorwa buhoro buhoro kuko zirimo gucunga umutekano w’abaturage kandi byafashweho uwanzuro n’abakuru b’ibihugu bigize EAC ko bikwiye kureka bagakomeza kubungabunga umutekano”.

Ibikorwa by’abagize inteko ishingamategeko mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byatangiye ku itariki ya 23 Ugushyingo bikazageza ku ya 7 Ukuboza aho bazagezwaho raporo na komisiyo zitandukanye, bakazanatora amategeko anyuranye ndetse bakazanasura imwe mu mishinga yakozwe mu guteza imbere ibihugu bigize uyu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka