Abadepite b’Ubuholandi bazafatira ibyemezo abajenosideri bari iwabo

Abadepite b’Ubuholandi bari mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa 19 Kanama 2015 bemereye Perezida Kagame gufatira ibyemezo abaregwa Jenoside bari iwabo.

Abo badepite bavuga ko baje kumva abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera mu rwego rwo kunoza umubano, ubutwererane n’ishoramari hagati y’Ubuholandi n’u Rwanda.

Perezida Kagame aganira n'abadepite bo mu gihugu cy'Ubuholandi bari mu ruzinduko mu Rwanda.
Perezida Kagame aganira n’abadepite bo mu gihugu cy’Ubuholandi bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Igihugu cy’Ubuholandi kiravugwamo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 20, bari ku butaka bwacyo.

Uyoboye itsinda ry’abo badepite, Mme Sharon Gesthuizen yagize ati ”Hari byinshi Ubuholandi n’u Rwanda bagomba gufatanya, kugira ngo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bagezwe mu bucamanza.”

Aba badepite ngo basanze imiterere y’amagereza mu Rwanda yaravuguruwe, nubwo bataraganira n’inkiko, bakaba bizeza ko nyuma y’uruzinduko bagiriye mu Rwanda, ngo bazicara bakareba icyakorwa n’igihugu cy’Ubuholandi ku bakurikiranyweho Jenoside.

Abadepite bo mu Buholandi baha Perezida Kagame impano.
Abadepite bo mu Buholandi baha Perezida Kagame impano.

Bavuze kandi ko bashimishijwe n’imibereho ngo itari mibi y’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda (mu Nkambi ya Mahama), no kuba urubyiruko rw’u Rwanda rumaze kwigeza ku ishoramari rihambaye, hakoreshejwe inkunga u Rwanda ruhabwa n’Ubuholandi.

Mme Sharon Gesthuizen ati ”Turabona nta tandukaniro riri hagati y’ibikorerwa mu Rwanda n’ibikorerwa iwacu mu rwego rw’ishoramari.”

Aba badepite b’Ubuholandi bari mu Rwanda kuva tariki 15 Kanama 2015, basuye ibikorwa by’ishoramari n’ibiterwa inkunga n’igihugu cyabo, birimo iby’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba n’iby’ubuhinzi.

Basuye kandi Inkambi y’Impunzi z’Abarundi ya Mahama, imishinga y’iterambere ihangwa n’urubyiruko, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali na Radio la Benevolenciya.

Aba badepite bafitanye umubano n’abadepite bo mu Rwanda, aho bagiye basurana mu myaka itandukanye, kandi bakaba bijeje ko bagiye kureba ibindi bikorwa bagomba gukorana.

Andi mafoto

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubuholandi buzashyire mungiro ibyo bwemeye.

Isabane yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

Abo bahemu rwose isi yose yari ikwiye kubafatira ibyemezo barahemutse cyane bahemutse gatatu barihemukiye ubwabo, bahemukiye Imana yaremye abantu, bahemukiye n’igihugu muri rusange isi nibahagurukire rwose.

Enzo yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka