Abadepite b’Ububiligi basuye Rutongo mines
Muri gahunda yabo bamazemo iminsi basura ibice bitandukanye by’u Rwanda, tariki 09/07/2013, itsinda ry’abadepite b’Ababirigi bayobowe na Francois-Xavier de Donnea basuye ahacukurwa amabuye y’agaciro mu karere ka Rulindo.
Aba bayobozi bari baherekejwe na bamwe mu basenateri b’Abanyarwanda, bose bakaba bishimiye uburyo ubu bucukuzi bwatanze akazi ku bahaturiye bikaba byarabakuye mu bukene no mu bwigunge. Ibi birombe bihererye mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yavuze ko ashima imikorere myiza y’ubuyobozi bwa Rutongo mines kuko bafitanye imikoranire myiza n’Akarere.
Uyu muyobozi avuga ko ubucukuzi bumaze gutera intambwe ishimishije mu kuzamura ubukungu bw’akarere ndetse n’igihugu muri rusange.
Gusa akavuga ko hakiri ikibazo cyo kutagira ubumenyi buhagije mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku babikora , akavuga kandi ko ari ikibazo gihuriweho na byinshi mu bihugu by’Afurika.

Ngo mu rwego rwo gukemura iki kibazo mu Rwanda, ku bufatanye na Rutongo mines harateganywa kuzubakwa ishuri mu karere ka Rulindo rizajya ryigisha ibijyanye n’ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu Rwanda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwatangiye mu 1930, butangijwe n’abakoroni b’Ababirigi.
Kuva mu 1973, ubu bucukuzi bwambuwe abanyamahanga, bukorwa na Leta y’u Rwanda. Kuva mu 2008, ibikorwa by’ubucukuzi bweguriwe abikorera. Kuri ubu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukaba buri ku isonga mu kwinjiza amafaranga menshi mu gihugu.

Ibirombe bya Rutongo mines byasuwe bicukurwamo na Kevin Buyskes, umuzungu ukomoka muri Afurika y’epfo. Muri ibi birombe haboneka amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti na wolufuramu, hashobora kandi gucukurwamo toni 100 za gasegereti mu kwezi.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|