Abadepite b’Ababiligi barasaba ko hakomeza gahunda yo gucyura abarwanyi ba FDLR

Abadepite bane bo mu Bubiligi bari mu ruzinduko mu Rwanda barasaba ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu bikorwa byo gucyura ku bushake abahoze ari abarwanyi ba FDLR, cyane ko bari mu mashyamba bameze nk’abafashwe bugwate.

Ibi aba badepite babitangaje kuri uyu wa mbere tariki 08/07/2013, nyuma yo gusura ikigo cyakirirwamo abahoze ari abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo.

Nyuma yo kugaragarizwa imikorere y’iki kigo n’uko abahoze ari abarwanyi basubizwa mu buzima busanzwe ndetse n’uko bafashwa kwisanga muri sosiyete, aba badepite bari muri komisiyo y’ububanyi n’amahanga baganiriye n’abitandukanye n’imitwe yitwaje intwaro.

Benshi mu bahoze ari abarwanyi bafashe ijambo, bagaragaje ko abakiri mu mitwe nka FDLR badahari kubera ubushake ahubwo ari uko bashatse gutaha bikamenyekana bagirirwa nabi, bityo bagahitamo kugumayo ngo babone bwacya kabiri.

Uyoboye iri tsinda Depite Francois Xavier de Danea yagize ati : « ndumva nasaba ko hakomeza gushyirwa imbaraga muri gahunda yo gucyura abarwanyi ba FDLR ari benshi”.

Abitandukanyije n'imitwe yitwara gisirikare babakiranye ibyishimo.
Abitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikare babakiranye ibyishimo.

Yakomeje avuga ko MONUSCO n’umuryango mpuzamahanga bafatanya kugirango aba barwanyi bafatiwe bugwate mu mashyamba ya Kongo babashe gutaha mu gihugu cyabo, bakomeze ubuzima kimwe n’abandi Banyarwanda.

Perezida wa komisiyo mpuzamahanga muri Sena y’u Rwanda, Bizimana J.Damascene yavuze ko aba badepite bari mu Rwanda ku butumire bwa Sena y’u Rwanda kugirango bakomeze kuganira ku murongo baafata ngo bakomeze ubufatanye n’ubutwererane ndetse no gukora ubuvugizi mu bibazo biri mu karere cyane ibirebana n’umutekano.

Aba badepite bane b’Ababiligi babonye uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside igikora mu mashyamba ya Congo, n’uburyo ababashije gutaha bakirwa n’uko basubizwa mu buzima busanzwe.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka