Abacuruzi basanga abantu barizihije Noheli cyane kurusha Ubunani

Bamwe mu baturage mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko Noheli yizihijwe cyane kurusha Ubunani ahanini bitewe n’imyemerere no kudaha agaciro gusoza umwaka no kwinjira mu wundi ariko na none hakaba abatizihiza Ubunani bitewe no guteganyiriza amashuri y’abana.

Mu isoko rya Nyagatare mu masaha y’umugoroba ku itariki ya 31 Ukuboza 2020, umucuruzi w’ubuconsho twamusanze arimo kwibutsa abakiriya be kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera mu gihe baje bamugana.

Avuga ko abahahira Ubunani babaye bake ugereranyije n’abo yabonye hitegurwa Noheli. Kuri we ngo Noheli irizihizwa cyane kurusha Ubunani.

Ati “Kuri Noheli na mbere yayo naracuruje koko, gusa abahahira Ubunani babuze ariko n’ubusanzwe Noheli icura Ubunani.”

Kuba Noheli icura Ubunani kandi byemezwa n’uwitwa Kazungu ucuruza inyanya wemeza ko buri bucye ari Noheli yacuruje ibiro 100 ariko ku bunani ngo yari amaze gucuruza ibiro 40 gusa.

Mvukiyehe Jean Baptiste ucuruza inyama na we avuga ko kuva mu gitondo yacuruje inka imwe gusa nabwo ikaba yari itarashira nyamara buri buke Noheli ikaba ngo yaracuruje inka ebyiri kandi zirashira.

By’umwihariko we asanga abantu bakunda kwizihiza ivuka rya Yesu kubera ubukirisitu ariko bakirengagiza ko no kurangiza umwaka winjira mu wundi ari ikintu gikomeye.

Agira ati “Nkubwije ukuri abakiriya bahahira Ubunani babuze kandi buri bucye Noheli ikaba byageze aya masaha maze gucuruza inka ebyiri none n’imwe yanze gushira. Abantu bizihiza Noheli kubera ubukirisitu ariko ntibahe agaciro gusoza umwaka ujya mu wundi.”

Nyamara abaguzi si ko babibona kuko ngo bagerageje ariko na none bitavuze ko kwishima bijyana no gusesagura.

Mukangiruwonsanga Chantal avuga ko yagerageje guhaha ariko na none azirikana ko abana bagiye gutangira ishuri kandi bikenera amafaranga.

Ati “Nyamara twahashye ariko bijyanye n’ubushobozi, ejo bundi abana bazajya ku ishuri, ubwo waba utabateganyirije bikagenda gute? Kwishima si ugusesagura. Naho ubundi jye iminsi yose nyifata kimwe.”

Hari bamwe mu baturage ariko na none bavuga ko uyu mwaka wababereye mubi ku buryo batabasha kwinezeza nk’uko byagendaga mu yindi myaka. Bavuga ko umunsi COVID-19 yarangiye bazishimisha birushijeho kuko ubu bizihije iminsi mikuru badasabana nk’uko byahoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Usanga ku isi yose abantu bizihiza Noheli kurusha Ubunani.Ikibabaje nuko usanga ko abantu aho guhinduka bashaka Imana cyane,kuli Noheli baranywa bagasinda,ndetse benshi bagasambana.Noheli usanga ari umunsi wo kwishimisha no gucuruza.Niyo mpamvu usanga abantu batemera ko Yezu yadupfiriye,bizihiza Noheli.Urugero ni Abashinwa,Abahinde, n’Abaslamu.Byerekana ko aho gushimisha Imana,Noheli ibabaza Imana.Kandi tuge twibuka ko Yezu atavutse kuli Noheli.Batangiye kuyizihiza le 25/12/336.

abizera yanditse ku itariki ya: 2-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka