Abacuruzi baributswa ko bafite inshingano zo gutanga amakuru ku byo bacuruza

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge no kurengera umuguzi (RICA), kivuga ko abacuruzi bafite inshingano zo gukora neza batanga amakuru ku byo bacuruza, kugira ngo abaguzi babagana bagure ibifite ubuziranenge.

Abacuruzi basabwa gutanga amakuru ku byo bacuruza
Abacuruzi basabwa gutanga amakuru ku byo bacuruza

N’ubwo haba hagamijwe kubona inyungu, ariko ngo abacuruzi bakwiye kuzirikana gukora kinyamwuga kuko imikorere mibi igira ingaruka ku bucuruzi bwabo, ndetse no ku muguzi muri rusange.

Bimaze kugaraga ko hari abaguzi benshi batajya bita ku kumenya ibijyanye n’ubuziranenge bw’ibyo bagura, bityo hakaba hari abo bishobora kugiraho ingaruka nyuma, kandi nyamara aho bahahiye bari bazi neza amakuru yabyo, ariko bakabyirengagiza hagamije kubona indonke.

Bamwe mu baturage bavuga ko batajya bibuka kureba ubuziranenge bw’ibyo bagiye kugura, ariko ngo n’abacuruzi babigiramo uruhare kuko batabivuga.

Egide Manzi wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko n’ubwo abaguzi batajya bagenzura ubuziranenge bw’ibyo baguze, ariko ngo n’abacuruzi babigiramo uruhare.

Ati “Abacuruzi urebye ntabwo bajya babyitaho, ariko nk’umuguzi uba ugomba kubyitaho ukareba, ese cyakozwe ryari, kizarangira ryari, kuko urabizi ko ushobora gukoresha ikintu cyarangiye bikakugiraho ingaruka. Urumva nk’umuguzi ni wowe uba ugomba kubyitaho cyane, kuko abacuruzi ntabwo yavuga ngo byarengeje igihe reka njye kubimena, aba avuga ati basi n’iyo nabonamo macye”.

Mugenzi we witwa Eric Dusabimana, avuga abenshi batagira umuco wo kureba igihe igicuruzwa kizarangirira.

Ati “Nk’abanyafurika akenshi ntabwo bakunze kureba igihe ikintu runaka bagiye kugura kizarangirira, ugasanga cyaranarenze, ati nimumpereze agahita yigendera”.

Umuyobozi Mukuru wa RICA, Beatrice Uwumukiza, avuga ko abacuruzi bafite inshingano zo gukora neza kugira ngo ababagana bagure ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.

Ati “Abacuruzi bafite inshingano zo kugira imikorere myiza, ari nabyo bituma abaguzi baza babagana bagura ibicuruzwa byujuje ubuziranenge. Hari ibyo twagiye tubona mu bugenzuzi, twasanze ari ibicuruzwa byarengeje igihe, iyo urimo kubigurisha ni ugushaka indonke nk’umucuruzi, ariko nanone uba wirengagije ko ibyo urimo gucuruza hari izindi ngaruka bifite”.

Akomeza agira ati “Ni ikibazo twifuza ko abacuruzi bagomba kwitaho, bakamenya ko bafite inshingano zo gucuruza ibitarengeje igihe, ibyujuje ubuziranenge, no gutanga amakuru ku bicuruzwa bafite, kugira ngo umuguzi aze kubigura afite amakuru ahagije”.

Abacuruzi ntibakwiye kwirengagiza ko imikorere mibi ishobora kugira ingaruka, yaba ku ruhande rwabo cyangwa urw’abaguzi, ari naho Uwumukunzi ahera abasaba gukora kinyamwuga.

Ati “Umuntu ajye akora kinyamwuga, acuruze neza agamije inyungu, ariko nanone atirengagije ko imikorere mibi ishobora kugira ingaruka kuri ubwo bucuruzi bwe, ndetse no ku buzima bw’abantu muri rusange”.

Ubwo ku itariki 06 Mata 2022, RIB yerekaga itangazamakuru ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, byafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu mu gihe cy’iminsi ibiri gusa, yerekanye amoko atandukanye y’ibicuruzwa byarangije igihe 172, aho 150 muri byo byari ibiribwa birimo imitobe, Fanta, amata na za marigarine (Blue band),

Muri uwo mukwabo wishwe OPSON XI, hanafaswe ibicuruzwa biba byarakuwe ku isoko byiganjemo inzoga zagiye zigira ingaruka ku buzima bw’abantu, harimo izwi nka Kibamba na Fresh Tangawizi, hamwe n’ibindi ibintu bitandukanye bigera kuri 55 bitagaragazaga igihe bishobora kuzarangirira cyangwa aho byakorewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ako na kazi ka RICA na RBS nibasohoke bajye mumaduka acuruza ibiribwa ibinyobwa imiti bakore umukwabo umunsi umwe barebe ama toni,yibintu bitujuje ubuziranenge bafata bareke kuvuga gusa bagenzure barebe abaranguza ibyarangiye cyangwa bisigaje iminsi mike bagahindura amataliki ziriya nzoga zamaze abantu ngo zifite ubuziranenge buhe!ntabwo abantu bitiranwa uducupa ntaho bataniye nababana bo mumuhanda birirwa bafite utulimo cole nabandi nuko ni alcool buzuzamo abantu benshi bapfuye bahagaze kubera izingoninzoga zadutse uko anazikora baba benshi niko nabicwa nazo biyongera nurugomo nuko ubuziranenge burihe!

lg yanditse ku itariki ya: 22-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka