Abacuruza inyama baburiwe, abazigura basabwa kuba maso

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), kiraburira uzafatwa acuruza inyama zitujuje ubuziranenge, gisaba n’abaguzi kuba maso cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Itangazo RICA yashyize ahagaragara risaba abacuruza inyama n’abazigemura, kunoza akazi kabo bagurisha inyama zagenzuwe na muganga w’amatungo wemewe, kandi zabagiwe ahemewe cyangwa zabagiwe ahandi hantu hemejwe na RICA.

Muri iryo tangazo, Ubuyobozi bwa RICA bwamenyesheje abantu bose bafite ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi bw’inyama, ari byo amabagiro, ibinyabiziga bitwara inyama, ahacuruzizwa inyama ko no muri iyi minsi ya Noheli n’Ubunani, bagomba gukomeza kugurisha gusa inyama zagenzuwe n’abagenzuzi babifitiye ububasha.

Ikindi ni ukuba izo nyama zigurishwa ari izabagiwe mu mabagiro yemewe cyangwa ahandi hantu hemewe n’urwego rubishinzwe, banubahiriza isuku y’ahabagirwa n’ahagurishirizwa inyama.

Muri iryo tangazo, RICA yasabye abaturage bose cyane cyane abagura inyama, kuba maso kugira ngo bagure inyama zujuje ubuziranenge, basabwa no gutangira amakuru aho baketse ko hagurishirizwa inyama zitujuje ubuziranenge.

RICA yibukije ko uzarenga ku mategeko n’amabwirizwa yavuzwe azabihanirwa n’amategeko.

Itangazo rya RICA:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka